Guhumeka ni ikintu kikora kandi cyangombwa kugira ngo usohore umwuka wanduye wa carbon winjize uwa oxygen ukenewe mu kumera neza kw’amaraso no gutuma izindi ngingo zikora zitekanye.
Nihagira umuntu ukubwira ngo ‘tuza ubanze uhumeke neza’ uzamenye ko akugiriye inama nzima.
Guhumeka ukinjiza mu bihaha umwuka uhagije kandi usukuye bituma ubwonko bukora neza, umutima ugatera neza, ugafasha umuntu gusinzira kandi akarangwa n’akanyamuneza.
Ikibazo, nk’uko abahanga babyemeza, ni uko kuba abantu bahumeka mu buryo busa n’ubworoheye buri wese, abantu bumva ko guhumeka byikora.
Icyakora abantu bakwiye kumenya ko guhumeka nabyo bigira uko bikorwa, bikagira tekiniki nyayo.
Abahanga bavuga ko kudahumeka neza bitera umutima gutera nabi, ubwonko ntibukorere ku murongo kandu umuntu akaba inkomwahato, akarakazwa n’ubusa.
Urugero batanga ni uko inyama bita igicamakoma gifite umutsi ukorana n’umutsi wo mu bwonko witwa Vagus, uyu nawo ukamanukira mu irugu ukagenda ukagera mu rura runini.
Iyo umuntu ahumetse nabi bigira ingaruka kuri wa mutsi nawo ukohereza ubutumwa ku zindi nyama zose bikazigiraho ingaruka.
Ibyo kandi ni ko bigenda iyo umuntu ahimetse nabi.
Umuhanga witwa Patrick McKeown avuga ko guhumeka neza, ukinjiza umwuka uhagije mu bihaha bituma n’izindi ngingo zibyungukiramo.
Umwuka wa oxygen ugirira akamaro inyama zikomeye zirimo ubwonko, umutima, ibihaha, umutima, umwijima n’impyiko.
Gusa ni ngombwa cyane ko umutima n’ubwonko bibona umwuka uhagije ngo bikore neza kuko nibyo bitanga ubuzima mu buryo bwihariye.
Ibi byemezwa n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Stanford bashingiye ku byo babonye mu mwaka wa 2017 ubwo basuzumaga uko abantu bahumeka ‘babishaka’.
Ijambo ‘babishaka’ ni ingenzi kuko ubusanzwe umuntu ahumeka yaba abishaka cyangwa atabishaka kuko bishingiye ku mikorere y’igice cy’ubwonko kiba mu mugongo kitwa moelle épinière mu Gifaransa
Guhumeka neza bigabanya ububabare bw’ingingo, bikagabanya amavunane.
Bijyanirana kandi no kugabanya kuribwa umutwe, kuribwa imikwaya.
Abaganga n’abahanga mu by’ubuzima bavuga umuntu aramutse agiye ahumeka akinjiza umwuka uhagije mu bihaha bye byamugirira akamaro bikiyongera kuri siporo.
Siporo ituma amaraso yihuta, agasohora umwanda uciye mu twengehu no mu mazuru bityo ibice byose by’umubiri bikabyungukiramo.
Inama z’abahanga ni ngombwa muri byose.