Abayobozi mu bubanyi n’amahanga ba Israel na Syria baherutse kwicarana baganira uko hakwirindwa ko umwiryane umaze igihe hagati y’impande zombi uramba.
Abantu batanu bakurikiye uko byagenze, bavuga ko iyi ari intambwe itewe nyuma y’uko Donald Trump ahuye na Perezida wa Syria mu ruzinduko aherutsemo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yasuye Arabie Saoudite, Qatar na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Mu bubanyi n’amahanga bwo mu Karere Israel na Syria biherereyemo iki ni ikintu gikomeye kibaye hagati ya Yeruzalemu na Damascus kuko ibi bihugu byamaze igihe bidacana uwaka cyane cyane ubwo Syria yategekwaga na Assad.
Amerika ivuga ko Israel igomba kurekera aho kurasa muri Syria ariko nayo ikemera kuyoboka Politiki ishyigikiwe na Washington na Yeruzalemu.
Impande zombi kandi zimaze iminsi zarashyizeho amatsinda mato akorera [mu gikari] aganira ku ngingo z’uburyo ibyatandukanyaga ibihugu byombi byakurwaho.
Uhagarariye Israel muri Amerika Dr. Yechiel (Michael) Leiter aherutse kuvuga ko Syria iri mu nzira nziza zo kubana neza na Israel kurusha uko bimeze kuri Arabie Saoudite.
Kuva aho umurwanyi witwa Hayat Tahrir al-Sham ahirikiye ku butegetsi Bashar al-Assad mu Ukuboza, 2025, akaba Perezida biragaragara ko Syria iri mu nzira yo gusinya amasezerano bita Abraham Accords yemerera igihugu cyose cy’Abarabu kibishaka kuba inshuti ya Israel ubundi Amerika ikakigororera.
Muri ibi biganiro, Syria ihagarariwe n’umwe mu bahanga mu by’umutekano witwa Ahmad al-Dalati usanzwe uyobora Intara ya Quneitra ituranye n’ibitwa bya Golan bigabanya ibihugu byombi.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko nta makuru bifite ku muntu uhagarariye Israel muri ibyo biganiro.
The Jerusalem Post yanditse ko nta bisobanuro bahawe n’uruhande rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Israel ngo rubabwire uko ibintu byifashe.
Abasomyi bamenye ko kuva mu mwaka wa 1967 ubwo Israel yarwanaga n’ibihugu by’Abarabu ikabitsinda, yaje gufata ibitwa bya Golan irabyigarurira kuva icyo gihe kugeza n’ubu.
Nyuma y’uko Assad avuye ku butegetsi, Israel yahise itangira kurasa ahantu hose muri Syria yari izi ko habitswe intwaro mu rwego rwo guca intege igisirikare cyayo ngo kitazazikoresha.
Ni intwaro zasizwe na Assad.
I Yeruzalemu kandi bakomeje kuganira na Washington ngo ikerereze amatora yo gushyiraho uburyo igihugu cyayoborwa cyangwa ubundi buyobozi buhamye bityo igihugu kibure abita ku buzima bwacyo.