Uhuru Kenyatta Yahawe Izindi Nshingano

Uhuru Kenyatta uherutse kurangiza manda ebyiri ari Perezida wa Kenya yagizwe umuhuza mu bibazo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ni akazi gakomeye kuko bizamusaba gukora k’uburyo ikibazo cy’imitwe y’abarwanyi imaze igihe yarazengereje abatuye u Burasirazuba bw’iki gihugu ihacika bityo aka Karere kagatekana.

Indi ngingo izatuma arara amajoro ni ugukora k’uburyo umubano hagati y’ibihugu bituranye na DRC ndetse n’abayobozi b’iki gihugu wongera kuba mwiza.

Ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba nibyo byabimushinze nk’uko standardmedia.co.ke yabyanditse.

Kuba umuhuza mu bibazo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo biragoye cyane.

- Kwmamaza -
Uhuru agiye kuba umuhuza mu bibazo bya DRC

Indi mpamvu ni uko n’ubusanzwe iki gihugu nacyo giteye ukwacyo kandi mu ngeri nyinshi.Ni kimwe mu bihugu binini by’Afurika. Ubunini bwacyo butuma n’ingengabihe yacyo ihinduka bitewe n’aho umuntu aherereye.

Birumvikana kandi kubera ko kiri mu bihugu bicye by’Afurika binyurwamo n’umurongo mbariro mu Kinyarwanda bita Koma Y’isi cyangwa Equator mu Cyongereza cyangwa Equateur mu Gifaransa.

Bituma umuntu uri mu Burasirazuba bwa DRC aba ari imbere isaha imwe ugereranyije na mugenzi we basangiye igihugu ariko uherereye mu Burengerazuba.

Ni igihugu kandi cyahiriwe no kugira umutungo kamere myinshi kandi w’amoko menshi.

Ni igihugu kibitse amabuye y’agaciro menshi cyane arimo cobalt, ubutare, uranium na zahabu nyinshi.

Ifite amashyamba manini y’inzitane arimo ibiti by’agaciro kanini utapfa kubona henshi ku isi.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo haba uruzi rwa kabiri runini ku isi witwa Uruzi  wa Congo.

Ni uwa kabiri nyuma y’uruzi rwa Nili.

Bivugwa ko uru ruzi ruramutse rubyajwe amashanyarazi uko bikwiye, rushobora gucanira Afurika yose.

Ubu butunzi kamere ntibyigeze buba igisubizo ku bibazo by’iki gihugu ahubwo busa n’ubwakibereye intandaro y’umutekano muke.

Ni igihugu gituwe n’abaturage benshi bavuga indimi zirenga 1000 kandi bari mu bwoko 200 butandukanye.

Aba baturage barakennye k’uburyo abagera kuri ¾ barya ku munsi amafaranga atarengeje amadolari abiri y’Amerika($2).

Imiyoborere yaranze amateka y’iki gihugu kuva cyatangira gukolonizwa n’Ababiligi kugeza n’ubu yatumye kivukamo imitwe y’abarwanyi iharanira ko agace runaka kaba akayo.

Hari n’umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyangwa ababakomokaho witwa FDLR uhamaze iminsi.

U Rwanda ruhora rusaba ubuyobozi bwa DRC kuwuhirukana ariko bisa n’ibyabunaniye.

Hari umugabo witwa Kamau Ngotho uherutse gusohora inyandiko mu kinyamakuru kitwa Standardmedia.co.ke avuga ibyo yabonye ubwo yari mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Yagize ati: “ Mu myaka mike ishize ubwo nari muri imwe muri Hoteli zo mu Burasirazuba bwa DRC ahegereye umupaka wayo n’u Rwanda nakanzwe n’urusaku numvaga hasi aho, abantu batera imideri ku nzugi, abandi baterana igipfunsi. Nabajije umuntu hafi aho ambwira ko iwabo ibyo ari ibisanzwe!”

Umurimo w’ubuhuza washinzwe Kenyatta usa n’uwo Se Uhuru Kenyatta nawe yigeze gushingwa mu myaka ya za 1960.

Muri biriya bihe, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika witwaga Organization de l’Unité Africaine wamushinze kujya guhuza impande zitumvikanaa ku kibazo cyavutse ahitwa Kisangani.

Ni nyuma y’uko hari abarwanyi bahadutse biyise Simbas( Intare mu Kinyarwanda) bavugaga ko badashaka umunyamahanga muri kariya gace.

Mbere hari umugabo wakundaga manyinya witwaga Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki gihugu ariko aza kwicwa Abakoloni b’Ababiligi bamubonagamo n’umwanzi wabo gica.

Umugabo witwa Joseph Kasavubu yahise amusimbura, ndetse atangaza ko abaye Perezida wa Repubulika

Kuva icyo gihe ibintu byatangiye gucika!

Kenyatta ateruye Uhuru akiri umwana

Nyuma y’ibi hadutse ikibazo cy’uko abo muri  Katanga bashatse kwigenga babikora bayobowe n’umugabo witwa Moïse Tshombe.

Amahanga yaraje afasha Kasavubu bakubita inshuro abo kwa Tshombe.

Bidateye kabiri haduka umugabo witwa Pierre Mulele nawe avuga ko igice cy’i Burengerazuba nacyo kigenze.

Nawe byarangiye nabi.

Umusaza Jomo yaje guhabwa inshingano zo kujya guhuza abari bafitanye ibibazo mu gace ka Kisangani.

Ba barwanyi ba Simba bari barafashe bunyago Abanyamerika n’Ababiligi.

Jomo yagombaga kubumvisha impamvu zo kubarekura kandi bakabikora babikunze.

Umusaza Jomo yari amaze amezi macye abaye Minisitiri w’Intebe ariko abura n’andi macye ngo abe Perezida wa mbere wa Kenya.

Ni akazi yakoze neza biramuhira, ariko ubu haribazwa niba n’umuhungu we Uhuru Kenyatta azabikora bikagenda neza nk’uko byagendeye Se.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version