Abashinwa nibo ba mbere ku isi banywa byeri nyinshi kuko imibare yo mu mwaka wa 2023 yerekana ko bihariye 20.1% by’izanyowe ku isi hose muri uwo mwaka
Abanyamerika nibo ba kabiri kuko bafite 11.4% bagakurikirwa na Brazil ifite 8.1%.
Abaturage b’Ubudage nibo ba mbere mu Burayi banywa byeri nyinshi kuko baza ku mwanya wa Gatandatu ku isi bagakurikirwa n’abaturage ba Espagne.
Mu mwaka wa 2023 Abashinwa banyoye kilolitiro Miliyoni 187.9.
Byeri ikundwa mu Bushinwa ni iyo bita Snow Beer ikaba n’iya mbere ku isi inyobwa.
Yasimbuye iyitwa Budweiser yari iya mbere guhera mu mwaka wa 2006.
Ikintu Abashinwa bakunze gihita kiba icya mbere gikunzwe ku isi akenshi bigaterwa n’ubwinshi bwabo kandi bakaba bari mu batunze amafaranga menshi ku isi.