Mu mahanga
Mu Mafoto: Umurwa Mukuru Wa Ukraine Usa N’Uwabaye Itongo

Ibisasu biremereye by’imbunda z’Abarusiya byangije inzu nyinshi mu Murwa mukuru wa Ukraine witwa Kiev.
Amafoto yafashwe n’abanyamakuru ba Al Jazeeera arerekana inzu zasenyutse, abaturage babuze aho barambika umusaya, abagore n’abana bari kurira n’abagabo babuze uko bitwara muri kiriya kibazo.
Uko bigaragara kandi ibitero by’Abarusiya birakomeje ndetse biravugwa ko kuri uyu wa Gatanu bari bugere mu Murwa mukuri Kiev bakawigarurira.
Perezida wa Ukraine yaraye atangaje ko bibabaje kubona amahanga yamutereranye ntamutabare ngo amukize amaboko y’u Burusiya bwariye karungu.
Uko byifashe mu mafoto:
Umugore agahinda kamweguye
Inzu zabaye amatongo
Abatuye Kiev bari mu kaga
Bamwe bitwaje intwaro
Hamwe umuriro uracyaka
Abaturage bari mu kaga, biganje
Inzu zabaye umusaka
Abaturage baracyahunga
Abageze mu zabukuru barugarijwe kubera ko bagomba guhunga kandi imbaraga zabo zaragabanutse
Amafoto: Al Jazeera