Uko Ifaranga Ry’u Rwanda Rihagaze Mu Isi Irimo Akaduruvayo

Umwanditsi wa Taarifa
8 Min Read

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye Munyana avuga ko n’ubwo ubukungu bw’isi buhagaze nabi, politiki y’ifaranga ry’u Rwanda yatumye ribungabungwa.

Ibyo bikorwa binyuze mu gushyira Nkunganire ku bintu bikomeye nka lisansi, ifumbire n’ibindi.

Ibyavuye mu nama ya Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga n’ituze ry’urwego rw’imari, Soraya Hakuziyaremye avuga ko we bakoze isesengura ry’ingaruka z’iki kibazo ku bukungu bw’imbere mu gihugu cy’u Rwanda ndetse n’icyerekezo cyabwo.

Ibitekerezo ku ituze ry’urwego rw’imari bigaragaza ubushake bwacu nka Banki Nkuru bwo gukora politiki zishingiye ku makuru afatika, ku mibare ndetse no kureba kure.

Mu isesengura rya Komite ya Politiki y’Ifaranga ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, barebye uko ihindagurika ry’ibiciro ryagenze mu gihembwe cya mbere cya 2026, ndetse n’icyo bateganya mu gihe gisigaye cy’umwaka.

Ibi ngo byafashije Komite gufata ibyemezo byo gukomeza kurinda ituze ry’ibiciro no gushyigikira izamuka rirambye ry’ubukungu.

Mu kubikora Banki Nkuru y’u Rwanda yabanje gusuzuma ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Komite ya Politiki y’Ifaranga yasesenguye ingaruka z’intambara ya Irani n’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati byahungabanyije itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli na gazi.

Kubera ko 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gazi ku isi byanyuraga mu Muyoboro wa Hormuz, basanze kuba ufunze byaragize ingaruka ku bucuruzi bw’u Rwanda.

Ingaruka z’iyi ntambara ku bukungu bw’isi ziri mu byiciro bibiri. Icya mbere ni izizamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ubwikorezi, kuko intambara yatumye ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga bizamuka, bigatera n’ibiciro bya lisansi mu gihugu kuzamuka kimwe n’ibiciro by’ingendo.

Icya kabiri ni izamuka ry’igiciro cyo gutwara ibicuruzwa bica mu nyanja, ari cyo kigira uruhare runini ku biciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga nk’ifumbire n’ibiribwa.

Bityo rero, amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati byagize uruhare ku rwego rw’isi, kandi nk’uko Guverineri Hakuziyaremye abivuga, ingaruka zabyo zishobora kurushaho gukomera bitewe n’igihe bizamara n’ubukana bwabyo.

Muri rusange, ibi bizagira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa na serivisi ku isoko ry’imbere mu Rwanda

Hari n’ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga kuko hari ubwato bumwe na bumwe bwashoboraga kunyura muri uwo muyoboro wa Hormuz butahaciye mu gice nyacyo bityo bigira ingaruka ku bucuruzi bw’isi ndetse n’isoko ry’imbere mu Rwanda.

Nyuma yo gusuzuma izi ngaruka, Komite ya BNR yanasesenguye uko ubukungu bw’isi buhagaze n’uko umusaruro mbumbe ku isi uteganyijwe kuzamuka muri 2026 na 2027 ndetse n’uko ihindagurika ry’ibiciro ku rwego rw’isi rizagenda.

Yabonye ko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatumye icyizere ku bukungu bw’isi kigabanuka, kuko izamuka ry’ubukungu bw’isi riteganyijwe kuba hasi ugereranyije n’ibyari byitezwe mu ntangiriro z’umwaka.

Ubukungu bw’isi buteganyijwe kuzazamuka ku kigero cya 3.1% muri 2026, hanyuma bukongera kuzamuka gacye muri 2027 niba ibibazo biri mu isi bigabanutse.

Ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro ku isi, biteganyijwe ko rizagera kuri 4.4% muri 2026 mbere yo kugabanuka rikagera kuri 3.7% muri 2027.

Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ihindagurika ry’ibiciro ryari kuri 12.5% muri 2025 riteganyijwe kugabanuka rikagera kuri 8.8% muri 2026 na 2027.

Gusa, kugabanuka kw’ihindagurika ry’ibiciro muri aka karere bigenda buhoro kurusha uko byari byitezwe bitewe no guta agaciro kw’amafaranga ndetse no kuzamuka kw’ibiciro by’ingufu n’ibiribwa.

Komite yanasesenguye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ibona ko ibiciro bya peteroli na gazi byazamutse, ndetse ngo biteganyijwe ko ibiciro bya peteroli bizazamuka ku mpuzandengo ya 24.6% muri 2026.

Ariko niba amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati arangiye, ibiciro ‘bishobora’ kugabanuka ku kigero cya 18.6% muri 2027.

Ibiciro by’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa biteganyijwe kuzamuka ku kigero cya 2.9% muri 2026 mbere yo kugabanuka gacye muri 2027.

Ibi bizaterwa ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire n’ubwikorezi kubera izamuka ry’ibiciro by’ingufu.

Ku bijyanye n’icyayi n’ikawa, ari byo bicuruzwa gakondo by’u Rwanda byoherezwa hanze, biteganyijwe ko ibiciro bizagabanuka.

Ibiciro bya kawa yo mu bwoko bwa Arabica biteganyijwe kugabanuka ku kigero cya 14.4%, naho icyayi kigabanuke ku kigero cya 2.1% muri 2026 kandi ibi bishobora kuzagira ingaruka ku rwego rw’ubucuruzi mpuzamahanga u Rwanda rukora.

Nubwo bimeze bityo ariko, mu mezi atatu ya mbere ya 2026 urwego rw’ubucuruzi rw’u Rwanda rwagaragaje umusaruro mwiza cyane cyane ku byoherezwa hanze, byiyongereyeho 63%.

Ibi byatewe ahanini n’izamuka rikomeye ry’ibicuruzwa birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro byazamutseho 99%.

N’ibicuruzwa bitari ibyo ariko byoherezwa hanze byazamutseho 64.8%, cyane cyane ibiribwa byatunganyijwe n’ibikoresho by’ubwubatsi, bikaba byarakomeje gushimangira umusaruro mwiza mu byoherezwa hanze.

Nubwo hari ibibazo by’ihungabana mu bucuruzi no kubyerekeye kohereza hanze ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku byoherezwa hanze mu gihe kiri imbere, muri rusange umusaruro ku rwego mpuzamahanga urashimishije.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye Munyana avuga ifaranga ry’u Rwanda rikomeje guhagarara neza ugereranyije n’idolari rya Amerika, aho ryataye agaciro ku kigero cya 0.5% gusa mu mezi atatu ya mbere ya 2026, ugereranyije na 2.3% mu mwaka wabanje.

Uku guhagarara neza kw’ifaranga ry’u Rwanda kwatewe ahanini no kugabanuka kw’ikinyuranyo hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa hanze ndetse n’umusaruro wavuye mu ivugurura ry’isoko ry’ivunjisha ryakozwe umwaka ushize.

Mu myaka itanu ishize, iri ni ryo gabanuka rito ry’agaciro k’ifaranga ryabaye mu gihembwe cya mbere, BNR ikavuga ko bishoboka ko mu gice cya kabiri cy’umwaka hazabaho igitutu bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli, gazi n’ibindi bicuruzwa.

Ubuyobozi bw’iyi Banki bunemeza ko ubukungu bw’imbere mu gihugu bukomeje kwitwara neza.

Byerekanwa n’uko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wa 2025 wazamutse ku kigero cya 9.4% bitewe n’imikorere myiza mu nzego zose z’ubukungu harimo serivisi, inganda n’ubuhinzi.

Soraya Hakuziyaremye avuga ko nubwo imibare y’uko byifashe mu gihembwe cya mbere cya 2026 izasohoka muri Kamena, ibipimo byerekana ko ubukungu bukomeje kuzamuka bitewe n’imikorere myiza mu bucuruzi, ubwikorezi na serivisi z’imari kuko byiyongereyeho 16.5% mu mezi atatu ya mbere y’umwaka.

Komite yanasesenguye uko isoko ry’imari ryitwaye muri iki gihembwe cya mbere.

Yasanze igipimo cy’inyungu hagati yaza banki cyarazamutse kigera kuri 7.13% nyuma y’uko Banki Nkuru yazamuye inyungu fatizo igera kuri 7.25% muri Gashyantare(2), 2026.

Ariko inyungu ku nguzanyo no ku bizigamirwa, zo zakomeje kugabanuka gacye, aho inyungu ku nguzanyo zageze ku mpuzandengo ya 15.6% ugereranyije na 15.9% mu gihe nk’iki cya 2025.

Ibi byatewe cyane cyane n’inguzanyo z’igihe kirekire zahawe ibigo ku nyungu nto.

Ku bijyanye n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko, mu gihembwe cya mbere cya 2026 ryageze kuri 9.1% ugereranyije na 7.4% mu gihembwe cya nyuma cya 2025.

Iri zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa, ingufu ndetse n’ibindi bicuruzwa by’ibanze byazamutse.

Ibiciro by’amacumbi, amahoteli, resitora, ibinyobwa bisembuye n’itabi byagize uruhare rukomeye muri iryo zamuka.

Ibiciro by’ibiribwa byazamutse bitewe n’igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi kubera ibihe bibi by’ikirere mu gihembwe A cy’ihinga.

Mu kwezi kwa Mata(4), ihindagurika ry’ibiciro ryakomeje kuzamuka rigera kuri 13%, bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi ndetse n’ibibazo byari bikiri mu musaruro w’ibikomoka kuri petelori.

Komite iteganya ko ihindagurika ry’ibiciro rizakomeza kuba hejuru ya 8% kugeza mu gihembwe cya kabiri cya 2027 mbere yo kugabanuka rikagaruka hagati ya 2% na 5%.

Muri rusange BNR ivuga ko politiki y’ifaranga ihagaze neza, gusa ikemera ko ibibazo biri mu isi ari byo bizagena ejo hazaza h’ubukungu muri rusange n’ubw’u Rwanda by’umwihariko.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *