Min Gatabazi Yafunguye Ibikorwa By’Itsinda Ryiswe ‘Abarinzi B’Ibyambu’

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03, Nzeri, 2021 mu Karere ka Nyagatare hatangijwe ihuriro ry’urubyiruko rwahuguriwe kuba imboni ku mipaka ihuza Nyagatare, uturere bituranye ndetse na Uganda kugira ngo habeho gukumira abambutsa ibiyobyabwenge babivana cyangwa babizana muri kariya karere.

Imibare itangazwa n’inzego zishinzwe umutekano n’ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange yerekana ko Akarere ka Nyagatare kari mu twa mbere mu Rwanda twinjirizwamo kandi tugakoreshwamo ibiyobyabwenge.

Utundi turere ni Gicumbi, Burera, Rubavu na Rusizi.

Kuri Twitter ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu handitse ko umuhango wo kwakira bwa mbere abagize itsinda Abarinzi b’Ibyambu watabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi wari uri kumwe n’abandi bayobozi barimo na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba CG Emmanuel Gasana.

- Advertisement -

Itsinda rya mbere ry’Abarinzi B’Ibyambu rigizwe n’abantu 402.

Uru rubyiruko rwari rumaze iminsi mu Itorero ryatangiye tariki 05, Kanama, 2021, umuhango wo kubakira muri izi nshingano nshya wabereye kuri Stade ya Nyagatare.

Inzego z’umutekano zivuga ko ibyinshi mu biyobyabwenge bikoreshwa mu Rwanda bivanwa mu bihugu bituranye narwo.

Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, CG Emmanuel Gasana

Ikiyobyabwenge gikoreshwa mu Rwanda kurusha ibindi ni urumogi.

Ikivugwaho kuvanwa mu mahanga kurusha ibindi biyobyabwenge ni kanyanga, iyi bikavugwa ko aho ikunze kuvanwa ari muri Uganda.

Si yo yonyine yinjizwa mu Rwanda ivanywe mu mahanga ahubwo hari n’ibicuruzwa bivanwayo bikaza ari magendu.

Biyemeje kuzahangana n’abinjiza ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu mu buryo butemewe n’amategeko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version