Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Kayikwamba Yakiriye Kuva i Walikale Kwa M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Uko Kayikwamba Yakiriye Kuva i Walikale Kwa M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2025 11:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko kuba M23 yatangaje ko igiye kuva i Walikale no mu nkengero z’aho ari ikintu cyiza ariko gikwiye gukurikirwa n’ibikorwa nyabyo.

Yaraye aganiriye n’itangazamakuru, avuga ko M23 igomba gukurikiza amagambo ibikorwa kugira ngo ibikubiye mu biganiro by’amahoro bimaze iminsi biganirwaho bitange umusaruro uhamye.

Kuri X, Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 yaraye  atangaje ko abarwanyi ba M23 biyemeje kuva mu Mujyi wa Walikale wo muri Kivu y’Amajyaruguru, bigakorwa kandi no mu nkengero zawo.

Itangazo rya AFC/M23 riti: “Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biwukikije.”

Icyakora Kanyuka yanditse ko igihe cyose ingabo za DRC nabo bafatanyije bashaka kugaruka muri uriya mujyi cyangwa ubuyobozi bwawo ntibubungabungire abaturage umutekano, M23 izahita iwisubiza.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko ibyo M23 yatangaje bitanga icyizere ariko ko, kugira ngo kibe cyuzuye, kigomba gukurikirwa n’ibikorwa bifatika.

Ati: “ Twumvise ko M23 igiye kuva muri Walikale kandi twizeye ko iryo sezerano rigomba gukurikirwa n’ibikorwa bifatika. Twiteze kureba uko ibyavuzwe bizashyirwa mu bikorwa. DRC ishaka amahoro kandi amahoro kugeza ubu azava mu biganiro twitabira buri gihe uko tubisabwe”.

Avuga ko Perezida Félix Tshisekedi ashaka ko igihugu gitekana, abagituye bakareka gupfa cyangwa kwirirwa babunza akarago kubera guhunga amasasu.

Kayikwamba avuga ko kuba igihugu cye kitabira ibiganiro bigamije amahoro byerekana ko ubuyobozi bwacyo bukeneye ko amahoro agaruka mu Burasirazuba bwa DRC.

Mu minsi ishize hari ibiganiro byari biteganyijwe guhuza M23 n’ubuyobozi bwa DRC ariko uriya mutwe ntiwabyitabira ku mpamvu z’uko abayobozi bawo bari baraye bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Mu babifatiwe icyo gihe harimo Bertrand Bisiimwa, uyu akaba umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23.

Angola, nk’umuhuza muri ibi biganiro, ivuga ko hakiri icyizere ko M23 izemera kuganira n’ubutegetsi bwa Kinshasa, igisigaye kikaba ari ukureba uko ibyo bizakorwa ku bwumvikane busesuye bw’impande zose bireba.

TAGGED:AmahangafeaturedIngaboKayikwambaKinshasaM23Minisitiri. UbubanyiUmujyiWalikale
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukino W’Igisoro: Ishusho Y’Ubuhanga Bw’Ingabo Z’u Rwanda Rwo Hambere
Next Article Kayonza: Yafatanywe Ibilo 30 By’Urumogi Yari Avanye Tanzania
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?