Hari ikintu kimwe nifuzaga rwose kumva Kayumba Nyamwasa avuga muri iki gihe. Si impuhwe, si ubwiyunge ndetse si no kumvikana nawe. Icyo nifuzaga ni ibitekerezo bifite ireme n’ibimenyetso bifatika atanga kubyo avugwaho.
Nyuma yo gutega amatwi ubuhamya bwa Jenerali (wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru) Fred Ibingira n’ijambo rikomeye rya Perezida Paul Kagame, nahisemo kubanza gushyira ku ruhande ibitekerezo byanjye bwite.
Narategereje kuko nari nzi ko Kayumba azagira icyo asubiza ku byo bamuvugaho kandi yarabikoze.
Nari niteze kumva indi mvugo ye ku byabaye. Nari niteze ko ahakana ibyo avugwaho, agasobanura impamvu zatumye afata ibyemezo byatumye ahunga, kandi ikiruta byose, agafasha Abanyarwanda gusobanukirwa impamvu nk’umwe mu bayobozi bakuru b’urugamba rwo kubohora u Rwanda, yaje kuruvaho agataba abandi mu nama.
Aho kugira ngo bigende gutyo, uwahoze ari Jenerali, akaba n’umunyamategeko wize, yaricaye afata ikaye n’ikaramu, avuga inkuru utega amatwi ukumva iciriritse.
Icyo ni cyo cyambabaje kurusha ibindi.
Kuri twe abaturage, iki kibazo nticyigeze kiba gusa ikibazo cya Kagame na Kayumba.
Ni ikibazo cy’amateka yo kubohora u Rwanda, ukwizerwa kw’ababigizemo uruhare n’ukuri kw’amateka ubwayo. Kayumba ntiyari umusirikare usanzwe.
Yari umwe mu bari bakomeye bafashe ibyemezo muri ruriya rugamba ruri mu byaranze kandi n’ubu bikiranga amateka y’u Rwanda rw’icyo gihe n’urw’ubu.
Yabonye aho ibyemezo bikomeye bya gisirikare byafatwaga, ibikorwa by’intambara byakorwaga, abona uko kubaka inzego z’igihugu byagenze ndetse abona n’ibihe bikomeye byakurikiye urugamba rwo kubohora igihugu.
Abantu bake ni bo bafite ubunararibonye nk’ubwo afite muri byo byose.
Kuba Perezida Kagame n’abo bafatanyije babona ari ngombwa gufata igihe bagasobanurira amateka, ni uko babona ko bifitanye isano nk’ikintu gikomeye cyo kuba uriya yaravuye mu rugamba.
Uko umuntu yigeze kuba ku rwego rwo hejuru, ni nako aba afite inshingano zikomeye zo kugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga cyangwa yandika.
Jenerali wasezeye ntapimirwa ku rugero rw’umunyapolitiki usanzwe cyangwa umusesenguzi wo ku mbuga nkoranyambaga.
Amagambo ye aba afite uburemere kubera inzego aba yayoboye, bityo ibyo avuga cyangwa yandika bigomba gushyigikirwa n’ibimenyetso, amateka n’isesengura rijyanye n’inshingano yigeze kugira.
Ibi rero nibyo bituma ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wo kuri YouTube kitagira uburemere.
Nyuma y’imyaka irenga icumi ari mu buhungiro, benshi bari biteze amakuru mashya yatuma batekereza byimbitse kubyo akora n’ibyo avuga.
Nari niteze kumva avuga ibyo atavugaho rumwe na Leta byanditse kandi bifite gihamya, ibimenyetso by’amakosa ya gisirikare, ibibazo by’imiyoborere n’intege nke z’inzego, cyangwa ibyemezo byahinduye amateka y’u Rwanda.
Nari niteze ko asubiza ikibazo gikomeye gikurikira: kuki umwe mu bayobozi bakuru b’urugamba rwo kubohora igihugu yaruvuyemo, mu gihe abandi benshi bakomeje muri uwo mujyo?
Aho kugira ngo abigenze atyo, byinshi mu byo yavuze byibanze ku nama atanga zo guha abantu ibihano, kutumvikana hagati y’abantu ku giti cyabo n’inkuru ze bwite.
Ibyo si byo benshi bari biteze nk’ibirego bikomeye Kayumba Nyamwasa yagombaga kuzamura.
Ikindi cyantangaje ni itandukaniro hagati y’ibyo Kayumba yahisemo kuvugaho n’ibyo yirengagizaga.
Vuba aha, bamwe mu bahoze bakorana na we bamushinje ku mugaragaro gukoresha nabi ububasha yari afite, kutubahiriza amabwiriza, kutumvira abakuru, gukoresha nabi umwanya yari afite, gushyigikira abo bafitanye isano mu kuzamurwa mu ntera, amakimbirane ku itangwa ry’amasambu n’ibindi birego bikomeye.
Mu myaka ishize kandi, inzego z’u Rwanda zamushinje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta, ndetse bamwe mu bo bakoranaga barabyiyemereye ku mugaragaro.
Nyamara, ntiyigeze agaragaza ibisobanuro bihagije bisenya ibyo aregwa.
Niba ibyo birego ari ukuri cyangwa atari ukuri, byo bizagenwa n’ibimenyetso, amateka cyangwa amategeko aho bizaba ngombwa.
Ariko ikidashidikanywaho ni uko iki kiganiro cyari kimwe mu bihe byiza yari abonye byo kugira ibyo yisobanuraho mu buryo burambuye.
Gusa ntiyakoresheje ayo mahirwe.
Nari niteze ko asubiza kuri buri kirego, akoresheje ukuri, inyandiko, abahamya n’ibimenyetso bishobora kunyomoza ibyamaze kujya mu ruhame bimuvugwaho.
Ahubwo, ikiganiro cyakomeje kugaruka ku nkuru zoroheje nko kongera kuvuga cyangwa gupfobya uburemere bw’imikoranire ya Kagame na Fred Rwigema, Peter Bayingana na Patrick Karegeya.
Numvise bavuga ko yari yarize kubarusha. Njye mbona ibyo ari ubusa kuko nka Rwigema yaba yaraminuje cyangwa ataraminuje ntibyamubujije kuba umwe mu batumye haba mpinduramatwara ikomeye mu mateka ya vuba aha y’u Rwanda.
Inkuru nk’izo zishobora gushimisha abandika amateka, ariko si zo Abanyarwanda benshi bari bategereje kumva.
Igihugu cyari gitegereje ibisobanuro ku byemezo byagize uruhare mu kucyubaka, si ugusubira mu mubano wa kera hagati y’abantu ku giti cyabo.
Ubusanzwe amateka abaza ibibazo bitandukanye.
Abaza icyabaye, impamvu cyabaye, uwafashe ibyemezo n’ibimenyetso bihari.
Mu kiganiro cye, byinshi byashingiye ku byo yibukaga, mu gihe abantu bari bategereje amateka ashingiye ku bihamya aho kuba ku magambo ubwayo.
Ibi ntibivuze ko Kagame, Leta ayoboye cyangwa inzego z’igihugu zitagomba kunengwa.
Nta muyobozi utagomba kugenzurwa. Buri butegetsi bugomba kwemera kunengwa no kubazwa inshingano.
Ariko kunenga bigira imbaraga iyo bishingiye ku bimenyetso aho kuba ku nkuru z’umuntu ku giti cye.
Ibirego bikomeye bisaba ibimenyetso bikomeye bibishyigikira, cyane cyane iyo bitanzwe n’umuntu wigeze kuba ku rwego rwo hejuru mu gisirikare.
Amateka agaragaza abasirikare bakuru benshi bigeze kunenga ubutegetsi bakoreye.
Benshi basize inyandiko, inyandiko z’ibikorwa bya gisirikare, isesengura ry’imikorere n’ibimenyetso byatumye abandika amateka bongera gusuzuma intambara n’impinduka za politiki zizishamikiyeho.
Mu yandi magambo, ibyo benshi bari biteze kuri Kayumba. Yashoboraga kunenga ingamba za gisirikare z’u Rwanda. Yashoboraga kugaruka ku byemezo byafashwe mu bihe bikomeye by’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yashoboraga no gutanga ibimenyetso ku makosa y’imiyoborere cyangwa akanyomoza mu buryo bwuzuye ibyo aregwa. Yashoboraga no guhindura uko ibisekuru bizaza bizasobanukirwa amateka y’u Rwanda.
Ariko ibibazo bikomeye abantu bibazaga sibyo yasubije, bityo abaheza mu rujijo.
Njye nk’umuntu wo mu gisekuru cyasanze amahoro yaragezweho aho kuyaharanira, nari niteze kwiga ikintu gishya cyahindura uko numva amateka y’u Rwanda, ariko sinabibonye.
Ntakibabaje nko kumva umwe mu batangabuhamya bakomeye b’amateka y’u Rwanda yarahisemo guta igihe ku makimbirane ye bwite aho gusobanura amateka y’igihugu.
Ni cyo cyatumye icyo kiganiro, mu maso yanjye, narabonye giciriritse kuko cyarangwaga no gushaka kwihimura.
Amahirwe yari afite ntiyari ayo kwiregura gusa cyangwa kunenga uwahoze amuyobora.
Ikindi kibazo kiri mu biganiro bya rubanda muri iki gihe ni uko iyo abantu babuze ibisubizo bifatika, bahita bavuga amagambo amenyerewe nka: “Barakwishyuye.” Cyangwa bati: “Uri umuvugizi wabo” kandi mbona ibyo bibabaje.
Ayo magambo ashobora gushimisha abantu ku mbuga nkoranyambaga, ariko si yo asimbura impaka zubakiye ku bimenyetso.
Ntabwo asubiza ukuri k’ukundi kuri cyangwa igitekerezo ku kindi gitekerezo gikomeye kurushaho.
Niba igitekerezo ari ikinyoma, erekana impamvu ari ikinyoma. Niba ibimenyetso bidahagije, sobanura aho bifite intege nke.
Kuvuga ko buri wese utemeranya na we aba yarishyuwe, akenshi biba bigaragaza ko umuntu yabuze ikindi kiremereye yazamura nk’ingingo yo kuganirwaho.
Nyuma y’imyaka 32 u Rwanda rubohowe, nari niteze kumva uwahoze ari umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda asobanura imwe mu nkuru zikomeye z’amateka ya Afurika akoresheje ibimenyetso, isesengura n’ubumenyi bw’amateka.
Amateka ntakunda kwibuka abantu bamaze imyaka yabo ya nyuma basobanura imyitwarire y’abantu ku giti cyabo, ahubwo yibuka abafashije ibisekuru bizaza gusobanukirwa amateka y’ibihugu byabo.
Njye mbona ayo ari yo mahirwe akomeye Kayumba Nyamwasa yari afite atabyaje umusaruro.
Aho kubigenza atyo, yahisemo kuvuga inkuru ‘iciriritse.’
NB: Iyi nyandiko ni iya Magnus Mazimpaka, umuyobozi wa Taarifa Rwanda

