Nyamagabe: Abayobozi Bakurikiranyweho Kurya Mutiweli Z’Abaturage

Abo ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Runege witwa  Munyaneza Calypophore, Gitifu w’Akagari ka Rugano witwa Nteziryayo Fréderick ndetse na mugenzi we w’Akagari ka Gatovu witwa Twizerimana Marius.

Ubugenzacyaha burabashinjwa kunyereza imisanzu ya mutuweli abaturage bakusanyije bakayibaha ngo bazayibatangire.

Gukusanya iyo misanzu biri mu bukangurambaga bwiswe Mbikore Nanjye Biroroshye bwari bugamije gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu buzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yemereye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko koko abo ba Gitifu bafunzwe kandi ko ibyo bakurikiranyweho bifitanye isano rya bugufi n’inyereza ry’imisanzu abaturage bakusanyije ngo bishyure mituweli.

Ati: “Nibyo barashinjwa kunyereza ayo mafaranga y’abaturage”.

Uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko hai ibyo atari buritangarize kuko byaba ari ukubangamira akazi k’abagenzacyaha, atanga urugero rw’uko ayo mafaranga bakurikiranyweho angana.

Ibi ariko ntibyabujije itangazamakuru kumenya ko abaturage bari bararegeye inzego abo bayobozi kuko babarira amafaranga ariko bakajya babakingira ikibaba.

Ndetse ngo haramutse hakuzwe igenzura rinini hari abandi bafatirwa muri ubwo bwambuzi ‘bushukana’.

Gahunda ya Mbikore Nanjye Biroroshye yatangiriye mu Midugudu 184, ibarurwa ukuwe muri buri kagari kuko katoranyijwemo imidugudu ibiri ibiri…

Iyo gahunda yatanze umusaruro kuko abaturage babyumvise batanga amafaranga, ikibazo ubu kikaba ari icy’uko abayobozi mu nzego z’ibanze bari kuyarya.

Icukumbura rya bagenzi bacu ryamenye ko Marius Twizerimana w’imyaka 36, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatovu akekwaho kuba atarishyuriye abaturage Mutuelle de Santé Frw 789,300 yahawe n’abaturage.

Munyaneza Calipophole w’imyaka 53 w’Akagari ka Runege akekwaho kuba atarishyuriye abaturage Mutuelle de Santé Frw  595,000 yahawe n’abaturage.

Nteziryayo Frédéric w’imyaka 47 w’Akagari ka Ruhango akekwaho kuba atarishyuriye abaturage Mutuelle de Santé Frw 121,000 yahawe n’abaturage.

Aba bose kuri ubu ba Gitifu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Karere ka Nyamagabe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version