Uko Umukino W’Ububanyi N’Amahanga Hagati Y’U Rwanda Na Uganda Uteye

Ubusesenguzi:

Kubera ko intambara y’amasasu yeruye hagati y’u Rwanda na Uganda isa n’idashoboka kugeza ubu, ibihugu byombi biri mu ntambara ikomeye yo guhiganwa mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Ni intambara yatangiye kwigaragaza cyane cyane nyuma y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo itangiye kuyoborwa na Felix Tshisekedi, asimbuye Joseph Kabila.

U Rwanda rwatanze Uganda gukorana na Tshisekedi ndetse umusaruro wahise ugaragara bidatinze.

- Advertisement -

Wagaragaye mu rwego rw’umutekano kuko bamwe mu bayobozi bakuru b’imitwe yarwanyaga Leta y’u Rwanda bari bakambitse muri Congo- Kinshasa bishwe, abandi barafatwa bazanwa mu Rwanda, ubu bamwe baracyari mu nkiko, abandi barakatiwe.

Iki cyabaye ikintu gikomeye mu bufatanye bwa gisikare hagati y’u Rwanda na Congo-Kinshasa , ariko cyateye ubutegetsi bw’i Kampala kwikanga.

Kwikanga byatewe ahanini n’uko ubufatanye bwa Kigali na Kinshasa mu bya gisikare n’ubutasi bwatanze umusaruro mu gihe gito bituma bamwe mu banzi b’u Rwanda bicwa, abandi barafatwa mu gihe abarwanyi ba ADF( biganjemo Abanya Uganda b’Abisilamu) bamaze iminsi bazengereza Uganda bo bagikomeje ibikorwa byabo by’ubwicanyi.

Ubutegetsi bw’i Kampala bumaze kubona ko u Rwanda rubigenje kuriya, bwatekereje umuvuno wo kwireherezaho Kinshasa binyuze mu kubaka imihanda itatu izahuza ibice bimwe bya Uganda n’ibindi bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu rwego rwo koroshya ubucuruzi bunyuze ku butaka. Ni imihanda  bivugwa ko izatwara Miliyoni 334.3$.

Nyuma hasinywe amasezerano hagati y’abasirikare bakuru bahagarariye ibihugu byombi ni ukuvuga Uganda na Congo-Kinshasa.

Uganda yasigaye inyuma mu bubanyi n’amahanga ugereranyije n’aho u Rwanda rugeze

Bemeranyije ko hari ingabo za Uganda zagombaga kujya muri DRC gucungira umutekano iyubakwa rya biriya bikorwa remezo, ni ukuvuga imihanda.

Hari abavuga ko ziriya ngabo zatajyanywe yo no gucunga iyubakwa ry’iriya mihanda gusa, ahubwo ziriyo mu rwego rwo kureba niba u Rwanda rutazabangamira inyungu za Uganda muri DRC.

Uganda mu gushaka kubangamira inyungu z’u Rwanda mu karere ruherereyemo, yatekereje ko yaba ikoze umuvuno mwiza wo guhima u Rwanda iramutse yubatse umuhanda uyihuza n’u Burundi uca muri Tanzania.

Abasesengura bavuga ko n’ubwo uriya muhanda utaca mu Rwanda bitaruhombya ikintu kinini kuko narwo rufite umushinga wo kuzubaka gari ya moshi izaruhuza na Tanzania kandi ibicuruzwa bije na Gari ya moshi birihuta kurusha ibyizanywe n’amakamyo.

Museveni aherutse guhura na Tshisekedi ubwo bari bagiye gutangiza iyubakwa ry’imihanda Uganda izabuka muri Congo

Ikindi ni uko abacuruzi ari bo bazahitamo aho bacisha ibicuruzwa byabo.

Hari n’abibaza uko Uganda yabigenza iriya mihanda iramutse yuzuye hanyuma u Rwanda rugakoresha imibare yarwo, rugafungura imipaka iruhuza na Uganda.

Kubera ko Uganda ishaka kwereka u Rwanda ko itasigaye inyuma mu bubanyi n’amahanga bugamije kugira ijambo mu Karere ibihugu byombi biherereyemo, ariko u Rwanda rukaba rwarayitanze imbere, rwahisemo[u Rwanda] kuyireka igakora ibyo ishaka.

 

Rwahisemo kurenga aka karere rwagurira imbaraga zarwo ahandi muri Afurika.

Imbaraga z’u Rwanda mu bubanyi n’amahanga zigaragarira mu kohereza ingabo zarwo kujya gutabara ibihugu by’inshuti aho rubisabwe hose.

Gufasha ibihugu by’amahanga kugira amahoro ni uburyo bwiza bwo kubaka ububanyi n’amahanga u Rwanda rwahisemo

Rwohereje abapolisi n’abasirikare mu bihugu nka Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo, Sudani n’ahandi.

Muri Centrafrique rwakoze ibyari byarananiye benshi, rwirukana abarwanyi ba François Bozizé bari bagiye kuburizamo ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu yatsinzwe na Faustin Archange Touadéra.

Ni intsinzi ya Diplomatie ikomeye  kandi ikorewe mu gihugu Uganda yigeze kujyamo igiye kurwanya umutwe wa Joseph Rao Kony witwa Lord’s Resistance Army (LRA) ariko ivayo itawurimbuye burundu ngo na Kony afatwe ari muzima cyangwa yapfuye.

Mu minsi ishize byavuzwe ko u Rwanda ruri gutegura ingabo zarwo ngo zizajye guhangana n’abarwanyi bazengereje abatuye Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

N’ubwo Maputo na Kigali bataratangaza mu buryo butaziguye ko ariya masezerano yemejwe, ariko bigaragaza ku u Rwanda rufite ahantu henshi rwaguriye Politiki y’ububanyi n’amahanga yarwo kurusha Uganda.

Tugarutse muri Centrafrique, twavuga ko u Rwanda ruhafite umubano ukomeye k’uburyo indege za RwandAir zijyayo inshuro ebyiri mu Cyumweru.

Si i Bangui gusa indege zarwo zijya kuko n’i Kinshasa zijyayo. 

U Rwanda kandi ruzi kumenya kubana n’abantu bose, mu bihe no mu buryo bwose.

Kuba Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ari we uyoboye Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuza Igifaransa ni intsinzi ku Rwanda.

Uyu mugore wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nawe ni umwe mu bantu bafatiye runini isura y’u Rwanda mu mahanga.

Louise Mushikiwabo, umwe mu Banyarwanda[kazi] bahesha isura nziza u Rwanda aho bari hose
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwashoboye kwemererwa kujya mu Muryango w’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza n’ibivuga Icyongereza, Commonwealth.

Ndetse iyo icyorezo COVID-19 kitaduka mu isi, ruba rwarakiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize uyu muryango.

Mu gihe Uganda iri kureba uko yakwireherezaho inshuti, u Rwanda rwo ruri gusarura imbuto z’ububanyi n’amahanga bwarwo bwagiranye na Congo- Kinshasa na Repubulika ya Centrafrique.

Kugira ngo Uganda izagere ku ntego zayo, bizayisaba igihe no kwiyemeza ndetse n’imiyoborere myiza kugira ngo gahunda zayo za Politiki y’ububanyi n’amahanga zidakomwa mu nkokora n’ibibazo biri imbere mu gihugu.

U Rwanda rwo rurakataje kuko ruherutse gusinyana na Congo-Kinshasa amasezerano y’ubufatanye mu gucukura zahabu.

Ni amasezerano azatanga umusaruro ugaragara.

Amasezerano y’ubucukuzi bwa zahabu hagati y’u Rwanda na DRC ni indi ntsinzi ku Rwanda ugereranyije na Uganda

Mu magambo make, biragaragara ko Uganda yakererewe cyane mu kwinjira mu mukino w’ububanyi n’amahanga ugamije kuyihesha ubuhangange mu karere mu gihe u Rwanda rwafashe impu zombi, rukorana n’ibihugu byo mu karere ruherereyemo no bya kure yarwo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version