Perezida Wa Israel Yiyoberanyije Ajya Mu Baturage Ntibamumenya

Abakozi b’Ishami ry’ubutasi imbere muri Israel ryitwa Shin Bet bambitse Perezida wa kiriya gihugu Reuven Rivlin ubwanwa burebure bufashe ku matama n’umusatsi w’umukorano, bamuha n’ikoti kugira ngo atembere mu baturage be ntawe umumenye.

Hari ku munsi ubanziriza uwa nyuma ari bumare ari Perezida wa kiriya gihugu.

Abakozi ba Shin Bet bazwiho kuba abahanga mu kwiyoboranya, bakarindira umuntu umutekano nta wundi muntu umenye ko bari muri kariya kazi.

Perezida Reuven Rivlin.

Ubwo Perezida Rivlin yari mu baturage atembera, areba uko bamerewe hari abakozi ba Shin Bet bari hirya ye bamucungira hafi nabo biyambariye nk’abaturage basanzwe.

- Advertisement -

The Jerusalem Post yanditse ko ‘ubwo Perezida Rivlin yazengurukaga mu baturage yari yishimye kandi yizeye umutekano wa bariya basore ba Shin Bet’

Bitaganyijwe ko Perezida Reuven Rivlin ari burangiza manda ye kuri uyu wa Gatatu.

Shin Bet ikora ite?

Shin Bet ni rimwe mu mashami ashinzwe umutekano imbere muri Israel. Umugambi wayo ni ‘Kurinda umutekano ntawe ukumenye’, mu Cyongereza babyita “Defender that shall not be seen” cyangwa “The unseen shield”.

Ibiro bikuru by’iki kigo byubatswe ahitwa Rammat Aviv, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Tel Aviv.

Shin Bet ifite amashami atatu ariko irishinzwe gukumira no kuburizamo ibikorwa by’ubugome bikorwa n’abaturage ba Israel ariko b’Abarabu.

Niryo rihoza amaso n’amatwi muri Gaza no muri West Bank.

Hari ishami rishinzwe gutahura no kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abaturage ba Israel b’Abayahudi, hanyuma hakaza ishami rya Shin Bet rishinzwe kurinda umutekano w’Abanyacyubahiro no gukumira iterabwoba muri rusange.

Abo muri iri shami nibo bari baherekeje Perezida Reuven Rivlin.

Nibo barinda za Ambasade, ibibuga by’indege n’ibigo bikomeye by’ubushakashatsi muri Israel.

Ni umutwe washinzwe nyuma gato y’ishingwa rya Leta ya Israel mu mwaka wa 1948. Washinzwe n’umugabo witwa Isser Harel, nyuma uyu yaje kuyobora Mossad.

Isser Harel.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version