Rutahizamu w’Amavubi, Joy-Lance Mickels, yavuze ko gukinira kuri Stade ya Old Trafford ikipe ye Sabah FC igahura na Manchester United ari kimwe mu bihe byihariye yagize mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.
Avuga ko yakuze akunda Man U.
Mickels yageze kuri iyi nzozi ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo ikipe ye yomuri Azerbaijan yakirwaga na Manchester United mu mukino wa UEFA Champions League.
Umukino warangiye Sabah itsinzwe ibitego 4-0, ariko uyu mukinnyi asigarana urwibutso rwo gukina ku kibuga cy’ikipe yakuze afana.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n’abandi bakinnyi barimo Mutsinzi Ange, baje mu mwiherero w’Amavubi ategura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ; Mickels yavuze ko hari igihe yigeze gutakaza icyizere cyo kuzakina Champions League, ariko uko yagendaga atera imbere mu mupira w’amaguru, inzozi ze zaje gukura.
Ati: “Ntuzigere uhagarika kwizera, komeza nubwo rimwe na rimwe ibintu biba bitagenda neza. Nanjye ni uko nanyuze muri uru rugendo rw’umupira w’amaguru. Hari igihe naretse kwizera ko nzakina Champions League, ariko inzozi zanjye zikomeza kuba nini.”
Mickels yavuze ko kugera kuri sitade ya Manchester United by’umwihariko byamukoze ku mutima, kuko ari umufana wayo.
“Ndi umufana wa Manchester United, ku buryo gusohoka nkajya hariya no kuhakorera imyitozo byari ibintu byihariye cyane. Nishimiye cyane kuba nakinnye umukino wanjye wa mbere wa Champions League i Burayi.”
Uyu rutahizamu yari yabanje mu kibuga ndetse ayoboye ubusatirizi bwa Sabah.
Mu gice cya mbere, yabonye umwanya mwiza wo gutsinda igitego ku mupira wari uzamuwe na Kaheem Parris, ariko umupira w’umutwe ntiwajya mu izamu.
Aje mu Rwanda mu mwiherero w’Amavubi yitegura kuzakina na Liberia kuri Stade Amahoro ku wa 25 Nzeri, mbere yo kujya i Cape Verde i Praia ku wa 29 Nzeri 2026.
Iyi mikino iri mu itsinda K, u Rwanda rukaba kumwe na Liberia, Cape Verde na Mali.
Amakipe abiri ya mbere muri iri tsinda ni yo azakomereza mu yindi mikino yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

