Nyagatare: Haravugwa Urugomo Rukomeye

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Ifoto ya hamwe mu cyaro cyo mu Rwanda.

Mu Mudugudu wa Indahemuka, Akagari ka Mimuri, Umurenge wa Mimuri muri Nyagatare haravugwa abasore bakorera abahatuye urugomo rwo kubambura telefoni no kubakubita bakabakomeretse.

Umurenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare.

Abahatuye bataka ko ibyo bimaze gufata intera ndende, ahanini bitewe n’ubwinshi bw’ibyo bikorwa bibi n’ubukana bikoranwa.

Uretse kwamburwa utwabo, hari abakomeretswa bikomeye bitewe n’ibyo bakubitwa mu misaya n’ahandi ku mubiri hashobora kuzabagaruka mu gihe runaka.

Ubwo bamusangaga kwa muganga yaje kwipfukisha, umugabo w’imyaka 52 wo muri uwo Mudugudu witwa Mundere Joseph yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko yatezwe n’abantu babiri bakamugirira ibya mfura mbi.

Ati “Natezwe mu ma saa Mbiri y’ijoro ntashye, kandi bimbayeho ku nshuro ya kabiri. Bwa mbere baraduteze ndi kumwe na mugenzi wanjye baradukubita. Ubu uretse kunkomeretsa bananyambuye telefoni. Ibi bituma umuntu agendana ubwoba kuko utamenya aho ahurira n’abagizi ba nabi.”

Hari undi nawe uvuga ko yagiriwe nabi, agasaba ko abashinzwe umutekano bagombye gukorana n’abaturage b’aho bibera cyangwa mu nkengero z’aho bagahashya abo bagizi ba nabi.

Ati: “Naratezwe ndakubitwa. Iyo umuntu agenda aba afite impungenge ko ashobora gutegwa n’aba bantu, bikaba ikibazo ku mutekano wacu.”

Abagore n’abakobwa bavuga ko bo ahanini badakubitwa kuko batirirwa bajya guhangana n’ababambura utwabo.

Icyakora, ngo kugira ngo uzatahe bwije hanyuma ugeze iwawe isakoshi cyangwa telefoni n’utundi wahashye, biba ari amahirwe.

Umutesi Jeannette yabisobanuye agira ati: “Nari ndi mu nzira mvuye mu modoka ahitwa ku Bayehova, abantu banshikuza telefoni barayitwara. Ni ibintu bimaze igihe kandi biduteye impungenge, cyane iyo umuntu agenda wenyine, telefoni yanjye barayitwaye kandi sinzi ko nzabona indi vuba.”

Niyogisubizo Léa we avuga ko abaturage bakeneye umutekano uhagije kugira ngo bakore ibibateza imbere.

Uretse aba baturage bataka kwamburwa telefoni, gukubitwa no gukomeretswa ndetse no kwamburwa, muri uyu Murenge uturanye naza Katabagemu havugwa n’ubujura buciye icyuho, ni ukuvuga ubukorwa n’abantu biba abantu babasanze mu ngo, binyuze mu kuzipfumura cyangwa kuzisahura baciye abantu murihumye.

Ikibazo kirazwi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuri, Ingabire Jenny, yemeza ko ikibazo cy’urugomo n’ubujura cyagaragaye muri uyu Murenge, ariko avuga ko inzego z’umutekano zamaze gufata bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare.

Polisi ifatanya n’ubuyobozi bw’ibanze icyakora ibyo ntibibuza ko abantu bakomeza gutaka ko iki kibazo kiri gufata indi intera.

Ingabire ati: “Ni ikibazo twamenye kandi twaragikurikiranye ku bufatanye na Polisi. Hari abamaze gufatwa, ndetse hari n’abafashwe nyuma y’uko hamaze kwakirwa ibirego by’abaturage.”

Asaba abibiwra ko ubujura bwabakiza, kubireka kuko bihabanye n’amategeko, bikavuga ko bashobora gufungwa.

Abaturage nabo basabwa kujya baba maso, bagakora uko bashoboye ntibahe abajura uburyo bwo kubiba.

Muri uyu Murenge hari abantu 18 bafashwe bakekwaho uruhare muri ubwo bujura kandi harimo ab’igitsina gore.

Ubushinjacyaha bukuru n’Urukiko rw’ikirenga bagaragaza ko ubujura, gukubita no gukomeretsa biza mu byaha bya mbere bikorwa mu Rwanda kandi bigakorwa n’urubyiruko.

Ababirebera hafi bavuga ko imwe mu mpamvu zibitera ari ubushomeri, kuba hari urubyiruko rutiga n’ibindi bibazo birebana n’imibereho y’umuryango nyarwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *