Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Umushakashatsi Jean-Paul Kimonyo Yakiriye Raporo Duclert Kuri Jenoside Yo Muri 1994
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka27Politiki

Uko Umushakashatsi Jean-Paul Kimonyo Yakiriye Raporo Duclert Kuri Jenoside Yo Muri 1994

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 April 2021 9:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jean-Paul Kimonyo ni umushakashatsi mu mateka y’u Rwanda cyane cyane urwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame. Avuga ko raporo y’Abanyamateka b’Abafaransa nta kintu cyagutse yatangaje, ahubwo ko yavuze ibyo bantu basanzwe bazi.

Niwe ntiti ya mbere y’Umunyarwanda igize icyo itangaza kuri raporo ivuga ku ruhare rw’ u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi iherutse gusohorwa n’itsinda ry’abanyamateka b’Abafaransa bari bayobowe na François Duclert.

Kimonyo mu kiganiro yahaye Le Monde Afrique avuga ko ibikubiye muri raporo ya bariya bahanga biterekana mu buryo burambuye uruhare rw’u Bufaransa ahubwo ko biruca ku ruhande bigatanga ishusho nto yabyo.

Yagize ati: “…Imyanzuro y’iriya raporo ntisobanura mu buryo burambuye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo usanga ivuga ibintu natwe dusanzwe tuzi.”

Jean-Paul Kimonyo avuga ko iyo usesenguye usanga iriya raporo nta ruhare ivuga ko u Bufaransa bwagize cyane cyane akabishingira ku gisobanuro gito bahaye inyito ubufatanyacyaha(complicité).

Undi Munyarwanda wagize icyo avuga kuri iriya raporo ni umunyapolitiki witwa  Depite John Ruku-Rwabyoma.

Rwabyoma avuga ko iriya raporo ari intambwe nziza ariko igomba kuzakurikirwa n’izindi ntambwe kuko yo idahagije.

Kuri we kuba u Bufaransa bwemera ko hari uruhare runaka bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi byagombye kubusunkira gutera intambwe yo gusaba imbabazi kandi ngo kuzitanga ni ibintu biba mu maraso y’Abanyarwanda.

Hagati aho u Rwanda ruritegura gusohora raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimonyo avuga ko nta kintu kidasanzwe iriya raporo yatangaje
TAGGED:AbatutsiBufaransafeaturedJenosideKagameKimonyoRaporoUruhare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amateka ya Polisi Ku Isi Yerekana Ko Imariye Iki Abantu?
Next Article Ibihugu 12 Bigiye Guhurira i Kigali Muri BAL Izakinwa Ku Nshuro Ya Mbere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?