Mu isi ya none ihungabana ry’ubukungu ryatumye benshi bahura n’ubukene. Ibyorezo by’indwara, ibiza, amacakubiri ashingiye kuri politiki n’intambara byose bihungabanya ubukungu.
Amafaranga umuntu yabonaga yaragabanutse, bitera benshi guhangayikisha.
Mu bushobozi buke, ni ngombwa kumenya gushyira mu gaciro, ukemera ko ‘burya atari buno’.
Intambwe ya mbere ni ukwemera ko ibintu byahindutse.
Nubwo waba utagifite amafaranga menshi nk’ayo wajyaga ubona, ushobora kwitoza kubaho uhuje n’ayo ufite.
Kwemera ko ibintu byahindutse, bizatuma wowe n’umuryango wawe mubaho muhuje n’imimerere y’uko ibintu bimeze.
Hagati aho, byaba ari iby’ubwenge gukurikiranira ukamenya niba aho utuye hafi imfashanyo ushobora guhabwa na Leta cyangwa indi miryango.
Kubyitabira vuba birafasha kuko akenshi abatanga imfashanyo badatinda.
Gukorera hamwe nk’abagize umuryango ni ngombwa.
Jya uganira n’uwo mwashakanye n’abana ku bibazo muhanganye na byo.
Bizafasha buri wese mu bagize umuryango kubyakira no gufashanya.
Gukorera hamwe bizatuma mudasesagura, mukoreshe neza amafaranga ahari.
Indi ngingo nziza ni ugukora urutonde rw’ibikenewe.
Mu gihe amafaranga agabanutse, biba byiza iyo umenye uko wakoresha make usigaranye.
Urutonde rw’ibyo uteganya kugura muri uko kwezi ukurikije amafaranga winjiza ruba rukenewe mu bihe nk’ibyo.
Jya wandika amafaranga wari usanzwe ukoreshwa buri kwezi n’ibyo mwajyaga mugura, kandie ukazirikanako ibintu bishobora guhinduka.
Muri urwo rutonde rw’ibyo uteganya kugura buri kwezi, jya uteganya amafaranga ya kuzakugoboka mu gihe hagize ikigutungura.
Mu gihe ukora urutonde rw’ibyo uzakoreshamo amafaranga ntukibagirwe gushyiramo n’ayo ukoresha mu tuntu duto.
Ushobora gutangazwa n’amafaranga ukoresha muri utwo tuntu ubona ko ari duto.
Ikinyamakuru kitwa Nimukanguke! cyanditse ko hari umugabo wigeze gusanga yarakoreshaga amafaranga menshi buri mwaka ‘agura shikareti.’
Aha birumvikana ko izo shikareti ubaze imwe ukwayo wabona ko idahenze ariko se uziteranyije mu gihe cy’umwaka urumva uko agaciro kazo kangana?
Mu gukoresha neza amafaranga, jya ureba iby’ingenzi kurusha ibindi kandi ugire ibyo uhindura.
Uzagereranye amafaranga winjiza n’ayo ukoresha hanyuma urebe niba hari ibyo wagabanya cyangwa ukabireka kugira ngo ubashe kubaho uhuje n’amafaranga winjiza.
Ese nk’ubu niba ufite imodoka zirenze imwe ntiwagira iyo ugurisha?
Niba ufite imodoka ihenze ntiwayigurisha ukagura idahenze? Ese ushobora kujya utega bisi cyangwa ugakoresha igare, imodoka ukayireka burundu?
Ku bijyanye n’imyidagaduro ntushobora kumara igihe utagura ifatabuguzi rya interineti na tereviziyo?
Ese ushobora kubona ubundi buryo bwabisimbura buhendutse?
Urugero, hari firimi, ibitabo byo mu rwego rwa eregitoroniki n’ibyafashwe amajwi bitagurishwa rero jya aba ari byo ukoresha.
Wazanarebera hamwe n’abo mubana uko mwagabanya amazi mukoresha, umuriro na lisansi.
Kuzimya amatara mudakoresha no gukoresha amazi make mwoga bizatuma mukoresha neza amafaranga.
Ntugakunde kandi kurya muri resitora ahubwo jya ubyitekera mu rugo.
Jya utegura mbere y’igihe ibyo uzajya urya, niba bishoboka uhahire rimwe kandi nuteka ibisigaye, uge ubibika ntukabimene.
Jya wandika ibyo uri buhahe kuko bizagufasha kutagura ibyo utateganyije. Jya ugura imbuto n’imboga igihe byeze kuko ari bwo biba bihendutse.
Ntukagure ibyo kurya bidafashije kandi jya ureba niba utakora akarima k’igikoni.
Ku byerekeye ibyo kwambara jya ugura imyenda ari uko iyo wari ufite yashaje, aho kuyigura kuko ubonye ari yo igezweho.
Jya ujya kuyigura igihe abacuruzi bagabanyije ibiciro cyangwa ugurire mu masoko acuruza caguwa.
Jya wanika imyenda ku zuba, mu gihe ikirere kimeze neza, aho gukoresha imashini yumutsa.
Mbere yo kugura ikintu jya wibaza uti: “Ese mfite ubushobozi bwo kukigura? Ese ndagikeneye?” Ese ntiwaba uretse kugura cyangwa gusimbuza ibikoresho mukoresha mu rugo, ibya eregitoroniki cyangwa imodoka?
Cyangwa se ubundi ntiwagurisha ibyo mutagikoresha? Ibyo bizagufasha gukoresha neza amafaranga ufite.
Mu gihe amafaranga wakoreshaga agabanutse, byaba byiza ucitse ku ngeso zituma umuntu akoresha amafaranga menshi, urugero nko kunywa itabi, gukina urusimbi no kunywa inzoga nyinshi.
Kugira ibyo uhindura bizatuma ukoresha neza amafaranga yawe kandi bitume ugira n’ubuzima bwiza.
Hari umunyabwenge wo muri Isiraheli ya kera witwaga Salomo waciye umugani ugira uti: “Ubwenge ni uburinzi nk’uko n’amafaranga ari uburinzi; ariko icyiza cy’ubumenyi ni uko iyo buri kumwe n’ubwenge burinda ubuzima bw’ababufite’ (Umubwiriza 7:12).

