Kigali: Ufite Ubumuga Yafatanywe N’Abandi Bibaga Telefoni

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwerekanye abantu barindwi bafashwe bakurikiranyweho kwiba abantu telefoni zabo.

Barimo abamotari babiri, ukora ku iposita, ufite ubumuga n’abandi.

RIB yavuze ko abamotari bakoraga mu ijoro bagashikuza abantu telefoni bari kuzivugiraho.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga bari baribwe

Abandi bafashwe bo bazaga mu iduka bagacunga umucuruzi aje kumva icyo bashaka, barangiza bakamutuma ikintu kiri kure yajyayo bagahita batora telefoni aho yari ayirambitse bakiruka.

Umwe  mu baturage bibwe witwa Havugimana Narcisse avuga ko abakozi b’ubugenzacyaha bamuhamagaye bamubwira ko agomba kuza gutwara telefoni yari yaribwe.

Ati: “ Ndashima ubugenzacyaha kuko bwaramfashije cyane. Bantwaye tablet bayikuye mu modoka.”

Yavuze ko yari yafunze imodoka ye neza ariko agarutse asanga imodoka ye yafunguwe bamutwara icyo gikoresho.

Ngo banamutwaye amafaranga macye basanze mo.

Avuga ko yahise ajya kuregera ubugenzacyaha butangira gushakisha.

Undi witwa Uwimana we avuga ko bamwibye telefoni igendanwa. Avuga ko bayimbwiye muri Nyabugogo ari kwinjira mu modoka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira avuga ko abakora ubujura bashatse babireka kuko inzego zizabashaka zikabafata.

Dr. Murangira yasabye abakora ubujura kubureka ariko abaturage nabo bakirinda kwandarika iby’agaciro

Asaba abantu kutajya bashyira telefoni ahandi hakorohereza abajura kuzitwara.

Yaburiye abamotari bashikuza abantu telefoni ko bagombya kureka ubujura bushikuza.

Dr. Murangira avuga ko umugenzi yagombye kujya yishyura akoresheje telefoni ariko yitaruye gato umumotari.

Ku byerekeye ufite ubumuga, Murangira avuga ko uriya muntu yagendaga agasaba umuntu agatebe ngo yicare, bakamugirira impuhwe.

Uwo mugabo witwa Cyriaque ngo yagendaga agasaba umucuruzi agatebe, akicara hafi ya comptoire hanyuma akabwira umucuruzi ngo ajye kumuzanira ikintu kiri kure, undi yajyayo uwo muntu agakurura telefoni n’amafaranga ubundi akigendera.

Abagenzacyaha bamufatanye telefoni eshanu na Frw 190,000.

Ikindi ngo hari amafaranga y’abandi yagerageje kubikuza ariko biranga. Yabikoreraga kuri telefoni z’abantu.

Ni amafaranga arenga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi kandi ngo ni uko yajyaga kuzigurisha ahitwa ku Iposita.

Cyriaque kandi yari afite umu agent we yabikurizagaho.

Abagenzacyaha kandi basanze yari amaze igihe gito afunguwe nyuma y’icyaha gisa na kiriya akurikiranyweho.

Dr. Murangira yasabye abamotari kwirinda kubera abandi ikinegu ngo babasige izina ribi.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kuba maso ariko nanone abakora ubujura bakabireka kuko bihanwa n’amategeko.

Basubijwe ibyo bibwe, bashima ubugenzacyaha bwabigaruje
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version