Kuri uyu wa Mbere mu ijoro Teganya Jean Léonard ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yagejejwe i Kigali aje mu ndege ahita yambikwa amapingu.
Amerika niyo yamwohereje nk’uko ubushinjacyaha bukuru bwabitangaje.
Mu mwaka wa 2014 nibwo Teganya Jean Léonard yashyiriweho inyandiko mpuzamahanga zo kumufata akekwaho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu 1994.
Ni ibyaha aregwa ko yakoreye mu mujyi wa Butare.
Yavutse mu mwaka wa 1971 mu Murenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero, mu Ntara y’Uburengerazuba y’ubu.
Mu mwaka wa 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, aho yigaga ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Yari umwe mu banyeshuri bimenyerezaga umwuga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko bushimira ubutabera bwa Amerika ku bufatanye mu kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside bahunze ubutabera, ubufatanye mu by’amategeko, ndetse n’uruhare igira mu bikorwa mpuzamahanga birwanya umuco wo kudahana no gutuma abakoze ibyaha bya Jenoside babiryozwa.

