Umubano Mu Bantu: Abaturage Ba Nigeria Ntibashaka Ko Niger Iterwa

Uretse Sena ya Nigeria yanze ko Perezida Bola Tinubu agaba ibitero kuri Niger,  abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, abanyamakuru, sosiyete sivile n’intiti zo muri iki gihugu…bose bavuga ko bidakwiye ko Niger igabwaho igitero.

Bavuga ko ibiganiro by’amahoro ari byo byatanga umuti urambye kandi wa kivandimwe.

Ubusanzwe Nigeria isangiye umupaka na Niger ureshya na kilometero 1500.

Hagati aho kandi Niger isangiye umupaka n’ibindi bihugu bitandatu, Nigeria ikaba iya karindwi.

Umushakashatsi mu kigo cya Nigeria kiga iby’amahame ya Demukarasi n’Amajyambere witwa Dengiyefa Angalapu yabwiye RFI ko kuba abaturage ba Nigeria muri rusange badashaka ko igihugu cyabo kirwana na Niger bifite ishingiro no ku mibanire y’abatuye ibi bihugu byombi.

Avuga ko ku mupaka Nigeria igabaniraho na Niger hari ubwo usanga inzu imwe ari yo igabanya ibihugu byombi, abo hakurya barashatse mu bo hakuno.

Uru ruvange rw’amaraso ngo rutuma umubano w’abaturage kuri buri ruhande ukomera.

Wa mushakashatsi avuga ko haramutse hagize ibihugu bitera Niger, abaturage bayo benshi bahita bahungira muri Nigeria kuko ari nini kandi bakaba bahafite ababo.

Uko kwihuza kw’aba baturage kandi ni ko gutuma bigorana ko abakoze ibyaha muri Nigeria bafatwa kuko bahita bahungira muri Niger.

Biragoye k’uburyo bigora abayobozi kumenya niba urugo rwo kwa runaka ruherereye muri iki gihugu cyangwa muri kiriya!

Ibi nibyo Boko Haram yari yaragize iturufu, ikica abo muri Nigeria igahita isimbukira hakurya.

Igisigaye ni ukureba uko ibintu biri bugende mu gihe nyirantarengwa yari yatanzwe n’ibihugu byo muri ECOWAS yaraye irangiye ngo Niger irekure Perezida Bazoum nibitaba ibyo iraswe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version