Urukiko Rwategetse Ko Kabuga Arekurwa Urubanza Rwe ‘Rugahagarikwa’

Abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire baraye  bategetse ko Félicien Kabuga usazwe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994  arekurwa.

Baboneyeho gutegeka ko urubanza rwe ruhagarikwa kugeza ‘igihe kitazwi.’

Muri  Kamena, 2023, abacamanza bo mu rugereko rw’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) rw’i La Haye  mu Buholandi rwasigariye  guca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze i Arusha, muri Tanzania bari  banzuye ko Kabuga adashobora kuburanishwa kubera uburwayi bwo ‘kwibagirwa cyane’.

Icyo gihe basabaga ko habaho ubundi buryo bwo kumuburanisha gusa abo mu rukiko rw’ubujurire banze ubwo buryo bundi bwo kumuburanisha.

- Advertisement -

Bo bavuze ko urwo rugereko (chambre) rwa ONU rwakoze “ikosa ryo mu mategeko” ubwo rwafataga icyemezo ko Kabuga akwiye kuburanishwa ‘mu bundi buryo bworoheje’ kandi ruzi uko ubuzima bwe bumeze.

Bivugwa  ko Kabuga Felisiyani  afite imyaka 90  y’amavuko.

Yari umwe mu ba nyuma bashakishwaga n’ubucamanza mpuzamahanga bakurikiranyweho  ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Taliki 16,  Gicurasi, 2020 nibwo yafatiwe mu nkengero za Paris ahitwa Asnières-sur-Seine mu Bufaransa.

Yahabaga  akoresha umwirondoro mpimbano nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Icyo gihe yari amaze  imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version