Ibisigaramatongo bihora binyomozanya ku hantu ha mbere muntu yaba yaratuye. Ibiherutse kuvumburwa mu butayu buri Afurika y’Epfo ahitwa Wonderwerk bwerekana ko muri buriya butayu ari ho ha vuba umuntu wa mbere yabaye, ubu bakaba hashize imyaka miliyoni 1.8.
Abahanga mu bucumbuzi bushingiye ku byataburuwe mu matongo bo muri Israel nibo baherutse kubitangariza mu kinyamakuru Quaternary Science Reviews.
Bavuga ko muri buriya butayu bahasanze ibisate by’amabuye bisennye nk’ishoka(handaxes) ababaga muri buriya buvumo bakoreshaga mu guhiga, cyangwa kubaga inyamaswa babaga bishe.
Ubuvumo bwa Wonderwerk buherereye mu butayu bwa Kalahari bukora kuri Afurika y’Epfo na Namibia.
Mu buhanga bwo kugenzura uko ibice bibitse amateka mu butaka biramba, ni ahantu hacye ku isi ushobora gusanga ikirere, imiterere y’ubutaka n’ibikorwa bya muntu bitarangije amateka kamere y’ubwo butaka.
Mu buvumo bwa Wonderwerk ni hamwe muri aho.
Ba bahanga bo muri Kaminuza ya Giheburayo y’i Yeruzalemu, basuzumye amateka ya buriya butaka bakoresheje gupima imiterere yabwo irimo uko burutanwa mu bugari, mu binyabutabire bibugize n’ibindi.
Akazi ka bariya bahanga kakozwe ku bufatanye bw’abandi bahanga mu miterere y’ubutaka bitwa geologists.
Umwanzuro wabo wabaye uw’uko basanze muri buriya buvumo harimo ibikoresho byakoreshwaga na muntu mu myaka miliyoni 1.8 ishize.
Banzuye ko ibyo bavumbuye ari indiri ya vuba aha izwi n’abahanga yerekana ko hariya hantu ari ho muntu yatuye bwa mbere kuva yatangira kumenya gukoresha ibikoresho kugira ngo agere ku ntego ze.
Ahantu abahanga babonye ko muntu yatuye kera kurusha ahandi ni muri Afurika y’i Burasirazuba, bakemeza ko ari agace ka Rift Valley hari hafi y’ikiyaga cya Victoria, icya Tanganyika, imisozi ya Kilimandjalo( Tanzania) n’umusozi wa Kenya( muri Kenya).
Prof Ron Shaar avuga ko ubuvumo bwa Wonderwerk ari ingirakamaro ku bahanga cyane kuko ari ubuvumo butigeze bugerwamo n’amazi cyangwa ngo bwangizwe n’imitingito.
We na bagenzi be bashoboye kumenya kandi igihe ababaga muri buriya buvumo batangiriye gukoresha
Umuriro wahoze kandi uzahora ari intwaro abantu bakoresha bitabara mu bihe bitandukanye haba mu guhangana n’inyamaswa z’inkazi, mu guteka cyangwa kotsa ndetse no mu kota kugira ngo baticwa n’imbeho.
Muri bwa buvumo twavuze haruguru abahanga basanzemo ibintu byemeza ko bwari ubuturo bw’abantu, ibyo bintu bikaba birimo, amagufa n’ivu.
Ubusanzwe gupima ibintu byasigaye mu buvumo biri mu bibazo by’akanemutwe abahanga mu byataburuwe mu matongo bahura bahura nabyo
Muri kariya kazi kabo, bakoze uko bashoboye bapima igice cya vuba cy’ubutaka bwa buriya buvumo kugira ngo bamenye igihe ibinyabuzima bwa mbere byaba byaragereye kuri buriya butaka.
Gupima ibice bigize ubutaka(layers) bituma bamenya amateka ya buri gace kabugize kuko uko ubutaka bwiyegeranya bugakora agace ari nako bisaba igihe runaka kandi muri uko kwiyegeranya hakazamo n’ibinyabuzima bipfiramo bikabuheramo.
Ubuhanga bwo kubupima mu Cyongereza babwita paleomagnetism cyangwa burial dating.
Undi muhanga witwa Ari Matmon avuga ko ubushakashatsi bwabo bwabahaye ishusho rusange y’uko buriya butayu bwatuwe, ibyabukorerwagamo n’igihe ababubayemo baba barapfiriye.
Ikindi yishimira ni uko ubu bushakashatsi bwabo, bwabafashije kurushaho gusobanukirwa isano iri hagati y’ubuzima bwa muntu kuva yatangira kwiyinduranya( human evolution) n’imikurire cyangwa imihindagurikire y’ikirere( climate change).