Umubano W’u Bushinwa N’Afurika Ukomeje Kwaguka

Minisitiri mushya w’u Bushinwa ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Qin Gang yaraye atashye ku mugaragaro inzu ngari iki gihugu cyubakiye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ngo uzayikoreshe nk’ikigo gishinzwe gukumira indwara n’ibyorezo.

Ni ikindi kimenyetso gikomeye cy’uko umubano hagati y’Afurika n’u Bushinwa ukomeje kwaguka.

Ni inzu yuzuye mu Murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, aha hakaba ari naho hasanzwe harubatswe inzu Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ukoreramo.

Inzu nyafurika yo kurwanya indwara n’ibyorezo bayise African Centre for Disease Control and Prevention (Africa CDC) yuzuye ifite agaciro ka Miliyoni $80.

- Advertisement -

Yaraye itashywe ku mugaragaro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa witwa  Qin Gang.

Nyuma yo kuyitaha, hakurikiyeho gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, Umunyarwandakazi Dr. Monique Nsanzabaganwa niwe washyize umukono kuri ariya masezerano ku ruhande ry’Umuryango nyafurika yari ahagarariye.

N’ubwo nta makuru arambuye ku bikubiye muri ariya masezerano, ku rukuta rwa Twittter rwa Dr. Nsanzabaganwa handitseho ko bimwe mu by’ingenzi impande zombi zizakorana harimo ishoramari mu bikorwaremezo.

Ubushinwa nibwo bwubatse inzu abayobozi b’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe bakoreramo i Addis Ababa.

Umubano w’Afurika n’u Bushinwa ukubiyemo byinshi…

Taliki 29, Ugushyingo, 2021 i Dakar muri Senegal habereye Inama isanzwe ihuza u Bushinwa n’Afurika, yitwa FOCAC.

Iba buri myaka itatu, igamije kunoza umubano w’Afurika n’u Bushinwa.

Kuri iriya nshuro  ikibazo cy’umwenda uremerereye bimwe mu bihugu by’Afurika nka Uganda, Zambia, Kenya..bifitiye u Bushinwa wagombaga kuganirwaho ‘hakarebwa icyakorwa’.

Mu by’ukuri umubano w’u Bushinwa n’ibihugu by’Afurika wateye imbere ndetse bituma ibi bihugu bigira amajyambere yihuse.

Ni amajyambere yihuse k’uburyo haba ku Bushinwa haba no ku bihugu by’Afurika muri rusange, imyaka 20 ishize yabaye ingirakamaro cyane.

N’ikimemyimenyi ni uko ibicuruzwa byinshi Afurika itumiza hanze biva mu Bushinwa kandi nabwo bukagura byinshi byera, bucukurwa cyangwa bihangirwa muri Afurika.

U Bushinwa bwafashije ibihugu byinshi by’Afurika kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda migari(70% yo mu Rwanda yubatswe ku nkunga yabwo), ibiraro binini, ingomero z’amashanyarazi, gusana, kwagura no kubaka ibibuga by’indege n’ibindi.

Byageze n’aho u Bushinwa bwubakira Afurika ingoro Abayobozi bayo bahuriramo bakaganira ku bibazo bafite cyangwa bafitanye.

Ibyo bibazo birimo iby’umutekano mucye, inzara, amapfa, imidugararo ya Politiki ( urugero nko muri Sudani) n’ibindi bibazo cyangwa ingamba babona ko zafatwa kugira ngo umugabane ukomeze gutera imbere.

U Bushinwa bwubakiye ibihugu bimwe Ingoro z’Abakuru babyo urugero ni nk’u Burundi na Guinée Conakry.

Ni byinshi u Bushinwa bwafashije Afurika kandi bwiteguye no gukomeza kuyifasha mu nzira yayo y’iterambere.

Iyi nzira twise ko ari iy’iterambere ariko irimo ‘amahwa menshi.’

Rimwe muri yo kandi ryayishegeshe ni ‘umwenda uremereye.’

Uyu mwenda turaza kuwugarukaho, ariko reka tubanze turebe ikibazo cyo kugurisha umusaruro remezo ukenewe mu nganda ku giciro gito kuko uwukugurira [ari we u Bushinwa] acyeneye mwinshi kandi wowe ufite mucye n’ubushobozi bucye bwo kuganira nawe ngo muciririkanye ku giciro ari bukugurireho.

Kuri iyi ngingo, ni ngombwa kumenya ko iki kibazo cyo kugurisha uhomba kubera umuguzi Afurika itagifitanye n’u Bushinwa gusa, ahubwo ko ahenshi mu bafatanyabikorwa bayo barimo ibihugu bikize by’i Burayi n’Amerika naho ari uko bimeze!

Ku rundi ruhande kandi, ibyo Afurika itumiza mu Bushinwa nk’umufatanyabikorwa  wayo w’ingenzi, igomba kubwishyura mu madolari bigatuma amafaranga akoreshwa mu bihugu byayo ata agaciro.

Ibi biterwa n’uko ibihugu bicyenera amadovize( amadolari) kugira ngo bitumizeyo ibyo bicyeneye.

Abasesengura ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika n’u Bushinwa bavuga ko bigoye cyane ko ibintu byinshi byakorewe muri Afurika byagurishwa ku isoko ry’u Bushinwa kuko byashyiriweho amabwiriza y’ibyo bigomba kuba byujuje kugira ngo bigere kuri ririya soko kandi ayo mabwiriza arahanitse.

Ni amabwiriza arebana n’ubuziranenge ahanitse k’uburyo ari ibihugu mbarwa byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biyuzuza.

Ibi bivuze ko ‘Afurika irangura ihenzwe ikagurisha ihomba.’

Iyo urebye uko ibintu bimeze, uhita wiyumvisha impamvu ingaruka za COVID-19 zashegeshe Afurika.

Mu buryo bushyize  mu gaciro, ni ngombwa ko abahanga mu bukungu n’abanyapolitiki b’u Bushinwa n’Afurika basasa inzobe bakareba uko Afurika yafashwa kuva muri ako kangaratete.

 Ese birakwiye ko Afurika isonerwa umwenda ifitiye abandi?

Hari umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘akaryamyenda gashima kishyuye’.

Hari n’indi imvugo  y’Abanyarwanda igira iti: ‘Ntacyo bitwaye irabanza, icyo nabikoreye igaheruka’.

Uramutse uhuje izi mvugo n’uburyo abantu n’ibihugu bifata umwenda, ushobora gusanga ari yo mpamvu haherutse gutangazwa inkuru zivuga ko Uganda yabuze ubwishyu none u Bushinwa bukaba bwarafashe ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe ho ingwate.

Icyorezo COVID-19 cyatumye n’ibihugu byari byarakoze imibare myiza y’uburyo bizishyura imyenda bifitiye abandi, ipfa.

Mu bihe bya nyuma ya COVID-19 ni ngombwa ko higwa uko iriya myenda yakwishyurwa mu byiciro kandi mu bihe bitandukanye kugira uwagurije undi adahomba, ariko n’uwishyura ntasigare amara masa.

N’ubwo Taarifa yandika itya ariko, ntiyobewe ko hari abayobozi b’ibihugu bimwe by’Afurika bakoresheje nabi umutungo w’ibihugu byabo kandi byabonye binyuze mu nguzanyo byahawe n’amahanga harimo n’u Bushinwa.

Ibi biri mu bituma abayobozi b’Abashinwa batakwihanganira kubura amafaranga yabo kuko yatanzwe agamije kuzamura imibereho y’abatuye ibihugu by’Afurika ariko abayobozi runaka ‘barayatapfuna.’

Hari igika kimwe kiri mu nyandiko Jeune Afrique yigeze kwandika ku butwererane hagati y’Afurika n’u Bushinwa cyavugaga kuri Raporo yasohowe n’ikigo Institut Afrobaromètre yerekanaga ko abaturage b’ibihugu 34 muri 52 bigize Afurika batari bazi cyangwa n’ubu butazi ko ibihugu byabo byariye ‘umwenda munini’ w’u Bushinwa.

Iriya raporo yakozwe hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka wa 2019 na 2020.

Aha ariko umuntu yakwibaza niba igikwiye ari ugukurirwaho umwenda wose, niba ari ugukurirwaho igice cyawo, niba ari ukongererwa igihe cyo kuzawishyura cyangwa niba igikwiye ari ukurya umwenda ukawishyura wose!

U Bushinwa bwo hari ukundi bubibona…

Mu minsi ishize, Taarifa yabonye  inyandiko ikubiyemo imbwirwaruhame Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping aherutse kugeza kuri bagenzi be bayobora ibihugu by’Afurika.

Xi avuga ko umubano n’ubutwererane ku mpande zombi umeze neza kandi uzakomeza kuba mwiza mu myaka myinshi iri imbere.

Yabijeje ko u Bushinwa buzakomeza gufasha Afurika mu bibazo irimo harimo no guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Umukuru w’Igihugu cy’u Bushinwa yavuze ko impamvu ituma umubano hagati yabwo n’Afurika ukomera ari uko amateka y’impande zombi yatumye zibana, zubaka ‘umubano uzira ubwikanyize no kuryamirana.’

U Bushinwa buvuga ko bazakorana n’Afurika mu bihe byose kandi mu ngeri zose.

Ngo ntibuzayitererana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version