Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umucamanza Theodor Meron Washinjwe Korohereza Abajenosideri Yeguye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Umucamanza Theodor Meron Washinjwe Korohereza Abajenosideri Yeguye

admin
Last updated: 08 November 2021 11:22 am
admin
Share
SHARE

Umucamanza Theodor Meron wakunze kunengwa n’u Rwanda, yasezeye mu Rwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT), icyemezo kizashyirwa mu bikorwa guhera ku wa 17 Ugushyingo 2021.

Ruriya rwego rwemeje ko Meron w’imyaka 91 yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres binyuze kuri Perezida w’Urwego, Umucamanza Carmel Agius, amugezaho ubwegure bwe. Ntabwo impamvu yatanze zatangajwe.

Meron azaba ashyira iherezo ku rugendo rw’imyaka 20 nk’umucamanza mu nkiko z’Umuryango w’abibumbye guhera mu 2001.

Mu gihe cye, yanenzwe kenshi ku byemezo yagiye afata ku bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Byageze aho mu 2016, iyari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byemezo yagiye afata mu nyungu za “ba ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ni nyuma y’uko ku wa 14 Ukuboza 2016 yarekuye Ferdinand Nahimana uri mu bashinze RTLM na Padiri Rukundo Emmanuel wabaye Aumônier Militaire, bari barakatiwe gufungwa imyaka 30 na 23 nk’uko bakurikirana.

Bombi bari bafungiwe muri Mali. Barekuwe hagendewe ku ngingo yemerera gufungurwa mbere yo kurangiza igihano, umuntu umaze muri gereza bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe kandi wagaragaje guhinduka.

Icyo gihe CNLG yakomeje iti “Iki cyemezo gikurikiye ibindi bitaboneye byafashwe n’Umucamanza Meron nko kugira abere ba ruharwa bari ku ruhembe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri abo havugwamo Protais Zigiranyirazo, Justin Mugenzi, Prosper Mugiraneza, Augustin Ndindiriyimana na François Xavier Nzuwonemeye.

- Advertisement -

Yanashinjwe kubagabanyiriza ibihano, urugero ni Theoneste Bagosora igifungo cye cya burundu cyavunjwemo imyaka 35 mu bujurire bwari bukuriwe n’Umucamanza Meron. Abandi ni Col. Anatole Nsengiyumva na Ildefonse Nizeyimana.

CNLG yakomeje iti “Col Nsengiyumva na we yararekuwe nyuma y’igihano gito cyane yahawe, nyamara yari mu itsinda ry’abantu bayoboye ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu yari Perefegitura ya Gisenyi.”

Yavuze ko “Ibyemezo nk’ibi bipfobya jenoside yakorewe Abatutsi bikanatanga icyuho cyo kuyihakana. Umuco wo kudahana ni wo wagejeje kuri Jenoside yakozwe mu buryo ndengakamere.”

Bibarwa ko abantu barekuwe muri ubwo buryo ku itegeko ry’umucamanza Meron basaga 10, mu bantu 61 bahamijwe ibyaha na ICTR .

Uretse Nahimana na Padiri Rukundo, harimo Col. Alphonse Nteziryayo wabaye Perefe wa Butare, Dr. Ntakirutimana Gerald wayoboye Ibitaro bya Mugonero muri Karongi, Cpt. Innocent Sagahutu wabaye umuyobozi wungirije wa batayo y’ubutasi (Reconnaissance) na Paul Bisengimana wabaye Burugumesitiri wa Komini Gikoro muri Kigali – Ngali.

Abandi ni Omar Serushago wayoboraga Interahamwe muri Perefegitura ya Gisenyi, Col Tharcisse Muvunyi wayoboraga Ishuri rya Ba Ofisiye Bato (ESO) I Butare, Juvenal Rugambarara wari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi na Michel Baragaraza wari umuyobozi wa OCIR- Thé na Colonel Simba Aloys.

Umucamanza Meron yashinjwe ko aho kwita ku bakekwaho uruhare muri Jenoside batarafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera, yahangayikishijwe no kurekura abahamijwe ibyaha na mbere y’uko barangiza ibihano.

Urwego yari ayobowe rwashinjwe kudakurikiranira hafi dosiye zohererjwe mu Bufaransa mu 2007 za Laurent Bucyibaruta wabaye perefe wa Gikongoro na Padiri Wenceslas Munyeshyaka, ngo baburanishwe.

Kugira ngo byose abikore, u Rwanda rwavuze  ko yahinduye itegeko ryavugaga ko mbere yo kurekura umuntu runaka wahamijwe icyaha cya Jenoside, umucamanza agomba kubanza kurugisha inama, byose abishyira mu bubasha bwe.

Ubuyobozi bwe bwageze ku iherezo

Muri byinshi Umucamanza yanenzwe, uwari Perezida w’Impuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, mu 2018 yavuze ko “Umucamanza Theodor Meron niba atitaye ku nyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, bigaragara ko icyo ashyize imbere ari inyungu z’abayikoze.”

Manda ya kabiri ya Meron yagombaga kurangira mu 2018, u Rwanda rusaba ko itongerwa nubwo yari yabisabye.

Rwitabaje ibihugu birimo u Burusiya nk’igihugu cyari kiyoboye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi.

Byarangiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amwongereye manda, ariko amuha amezi atandatu gusa kugeza ku wa 18 Mutarama 2019.

Hemejwe ko agomba gusimburwa n’Umucamanza Carmel Agius nka Perezida w’Urwego.

Mu minsi ye ya nyuma, ku wa 7 Mutarama  2019 Umucamanza Meron yemereye Col Simba Aloys wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa gufungwa imyaka 25, kurekurwa bitarenze tariki 14 Mutarama 2019.

Ni uburenganzira yahawe atarangije igihano, kubera impamvu z’uburwayi.

Mu gutangaza icyemezo, Umucamanza Meron yavuze ko yanagishije inama u Rwanda rukabyanga, aza kwegera umucamanza Carmel Agius wagombaga kumusimbura ariko yanga kubyivangamo.

Busingye Johnston wari Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko byakozwe u Rwanda rutabizi, umucamanza yirengagiza uruhare rwa Simba mu bwicanyi bwakorewe abana, abagore n’abagabo b’abatutsi basaga 40 000 bari bahungiye i Murambi.

Yari yarahamijwe uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu zahoze ari Perefegitura ya Butare na Gikongoro.

Ku buyobozi bwa Carmel Agius ibintu bisa n’ibisubiye ku murongo mu mubano w’u Rwanda n’Urwego ayoboye.

Meron yabaye umucamanza w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho iyari Yugoslavia (ICTY) guhera mu 2001, aza kuba Perezida w’Urwego muri manda eshatu kuva mu 2012 kugeza muri Mutarama 2019.

Yabaye mu ngereko z’ubujurire za ICTR na ICTY kugeza ubwo izo nkiko zafungwaga.

Uretse ibyemezo bireba u Rwanda, higeze kujya hanze ibaruwa y’umucamanza wo muri Denmark, Frederik Harhoff, washinje Meron ko yashyiraga igitutu ku bacamanza bakoranaga muri ICTY, abakekwaho ibyaha bikomeye bakarekurwa.

Urwego yasezeyemo rufite abacamanza 25 ubundi bashyirwaho muri manda y’imyaka ine. Abariho ubu bashyizweho muri manda y’imyaka ibiri guhera ku wa 1 Nyakanga 2020, izarangira mu mwaka utaha.

TAGGED:Carmel AgiusfeaturedICTRIRMCTJenosideTheodor Meron
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyabanjirije Iyoherezwa Ry’Abasirikare Ba UN Mu Rwanda
Next Article Inyeshyamba Bikekwa Ko Ari M23 Zagabye Ibitero Muri Rutshuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?