Umuco Wo Kudahana Watije Umurindi Jenoside Yakorewe Abatutsi

Si abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babivuga bonyine ahubwo n’abahanga mu by’amateka n’amategeko bavuga ko kuba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abantu bicaga Abatutsi ntibahanwe byatumye abicanyi babona ko no ku bica ku bwinshi ntacyo byabatwara.

Iyi ni imwe kandi mu ngingo zaraye zivuzweho mu rukiko  rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa aho abari bari mu rukiko bavuze ko umuco wo kudahana uri mu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi igira ubukana nk’ubwo yagize haba muri Perefegitura ya Gikongoro n’ahandi mu Rwanda.

Byagarutsweho  mu buhamya bamaze iminsi batanga mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya  Gikongoro ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abatutsi benshi biciwe mu byumba by’amashuri y’i Murambi aho bari barahungiye nyuma yo kwizezwa ko ari ho hari amahungiro kuko bari babwiwe ko bari burindirwe umutekano.

- Advertisement -

Ni amashuri yari yarubatswe kugira ngo abaturage bajye bayigiramo imyuga.

Nyuma yo kuhahungira nibwo Interahamwe n’abasirikare ba Leta y’Abatabazi babahasanze barabica.

Mu byumba by’aya mashuri ubu hashyinguwe imibiri y’Abatutsi 40,000 bahiciwe mu gihe gito cyakurikiye italiki 21, Mata, 1994.

Laurent  Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro afatanyije na Col Aloys Simba akurikiranyweho uruhare rutaziguye muri buriya bwicanyi.

Laurent Bucyibaruta

Ni ubwicanyi bwabayeho taliki 21, Mata, 1994  bubera kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika n’iya  Kaduha.

Alain Gauthier uyobora Ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera, avuga ko  kuba Abatutsi bariciwe igihe kimwe ahantu hatatu hatandukanye atari ibyapfuye kwikora ahubwo ko byari umugambi.

Ati: “Kuba Abatutsi barishwe mu ijoro ry’itariki ya 21, Mata, 1994 hafi ku isaha imwe ntabwo ari ibintu byapfuye kwikora.  Hagomba kuba hari abantu babiteguye barimo n’abayobozi.  Igisigaye ni ukumenya niba Perefe Bucyibaruta yaba ari muri bo.”

Yunzemo ko byagorana kumva ko uwayoboraga Perefegitura atari azi umugambi wo kuyiciramo abantu bangana kuriya.

Umunyamakuru wa RBA uri i  Paris ahabera urubanza rwa Bucyibaruta avuga ko hari abatangabuhamya bavuze ko kuba hari abantu bicaga Abatutsi na mbere ya 1994 ntibahanwe ari kimwe mu byatije umurindi ubwicanyi bukomeye.

Bavuga ko kera hari abantu bicaga Abatutsi aho guhanwa bakogororerwa.

Abasesengura Amateka yaza Jenoside cyane cyane iyakorewe Abatutsi bemeza ko ibi biri mu byatumye igira ubukana muri Perefegitura ya Gikongoro.

Alain Gauthier we ati: “Twese tuzi ko kuri Noheli 1963 muri Mutarama habaye igisa na Jenoside ku Gikongoro ahishwe abantu barenga ibihumbi 20 bikerekana neza ukuntu Gikongoro yabayemo ubwicanyi kare cyane. Ntibitangaje rero kuba byarasubiriye muri 1994. Icyatije umurindi Jenoside ni uko imyaka n’imyaka abakoze ubwicanyi bw’Abatutsi batigeze bahanwa, ibintu byeretse abicanyi ko bakwikomereza ibikorwa byabo.”

Alain Gauthier n’umugore we Dapfroza Mukarumongi Gauthier

Abandi batangabuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta   babwiye urukiko ko kuvana Bucyibaruta i Kibungo akajya kuba Perefe ku Gikongoro mu mwaka wa 1992, byari muri gahunda yo gutegura Jenoside kuko uwari uhari mbere ye  abaturage bari baranze kumwumva binatuma abenshi muri bo bava mu ishyaka rya MRND.

Kuzana Bucyibaruta ku Gikongoro ngo byatumwe yongera gukundisha abaturage MRND n’ingengabitekerezo ya Politiki yayo yo kurimbura Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruri mu Karere ka Nyamagabe

Kuva urubanza rwa Bucyibaruta rwatangira, urukiko rwa rubanda rw’i Paris rumaze kumva abatangabuhamya barenga 100.

Hasigaye iminsi irindwi y’iburanisha kugira ngo urubanza rurangire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version