Uburyo Bushya Bw’Ikoranabuhanga Bugenewe Abaganga Bo Mu Rwanda Mu Guhana Ubumenyi

Leta y’u Rwanda n’iy’u Buyapani biherutse gutangira imikoranire mishya ishingiye k’ikoranabuhanga u Buyapani bwahaye abaganga bo mu Rwanda bwo kuzabafasha guhanahana amakuru ku barwayi n’uburyo bugezweho bwo kubavura.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga babwise ‘JOIN.’

Ku ruhande rw’u Rwanda ubu buryo bwashyikirijwe Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, kibuhawe n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga, JICA.

Ikigo cy’Abayapani cyatanze iri koranabuhanga kitwa Allm Inc.

- Advertisement -

Umuyobozi wacyo witwa Teppei SAKANO avuga ko bahisemo gutangiriza mu Rwanda iri koranabuhanga rigeze muri Afurika bwa mbere kubera ko rwerekanye ubushake n’ubushobozi mu gukoresha ikoranabuhanga mu ngeri nyinshi harimo n’urwego rw’ubuzima.

Ati: “ Ni ikoranabuhanga rya mbere ryo muri uru rwego rizanywe muri Afurika, tukaba twararitangirije muri Rwanda kuko rwerekanye ubushake n’ubushobozi mu guteza imbere urwego rw’ubuzima. Ni ikoranabuhanga rifite akamaro mu gutuma urwego rw’ubuzima rukora neza kandi rigafasha mu kudasohora amafaranga menshi mu mikorere y’urwego rw’ubuzima.”

Bukoresha ikonabuhanga ryitwa JOIN rikoresha ubwenge bwahanzwe na muntu bita Artificial Intelligence n’icyuma cy’ikoranabuhanga bita IoT device.”

Umuyobozi wa RBC witwa Prof. Claude Mambo Muvunyi avuga ko yizeye ko ririya koranabuhanga rizafasha u Rwanda kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima aho batuye mu cyaro kandi rikazazamura ubushobozi bw’abaganga.”

Uhagarariye JICA mu Rwanda witwa Shin MARUO nawe avuga ko uriya ari undi musanzu bashyizeho mu gufasha u Rwanda guteza imbere urwego rwarwo rw’ubuzima binyuze mu mikoranire na RBC.

Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka itatu, ukazagirwamo uruhare n’abaganga bo mu Bitaro bitandukanye bwo mu Mujyi wa Kigali no mu bigo nderabuzima by’aho.

Teppei SAKANO

Ikoranabuhanga mu buvuzi ni ingenzi kuko rifasha mu kugabanya ibyago byo guhitanwa n’uburwayi kubera intera igabanya umurwayi n’umuganga kandi n’ikiguzi kikaba gito.

Guhanahana amakuru mu baganga ni ingenzi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version