Umucuruzi Wibwe Miliyoni Frw 5 Yazisubijwe

Urwego rw’ubugenzacyaha rwasubije umucuruzi witwa Ishimwe Fridia miliyoni Frw 5 yari yaribwe.

Uvugwa ko ari we wayibye ni umuzamu we kandi ubugenzacyaha bwatangaje ko bwasanze hari miliyoni Frw 1 yari yamaze gukoresha mu buryo bwe.

Ubugenzacyaha buvuga ko ukekwaho kwiba ayo mafaranga yari yacurishije urufunguzo yinjira aho amafaranga yari ari arayatwara.

Ni kenshi abantu bakekwaga ho ubujura bafashwe na RIB bamwe ikabafatana n’amafaranga y’amanyamahanga kandi akomeye.

- Advertisement -

Barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

RIB yamusubije Miliyoni Frw 5

Buri uko RIB yafashe abantu bakurikiranyweho kwiba iby’abandi, iburira abakibikora ko bidatinze bazafatwa.

Isaba Abanyarwanda kandi kwirinda guha icyuho abajura, bakabikora binyuze mu kwibuka ko ibintu byabo ari bo ba mbere bo kubirinda mbere ya RIB.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version