Abakuru B’Ibihugu Bikize Kurusha Ibindi Muri Afurika Baganiriye Ku Bucuruzi

Perezida wa Nigeria Bola Tinubu yahuye na mugenzi we uyobora Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa uherutse kurahirira kongera kuyobora igihugu cye, baganira ku mikoranire mu bucuruzi.

Aba bagabo bayobora ibihugu bya mbere bikize kurusha ibindi muri Afurika.

Imibare iheruka yerakana ko Nigeria ari cyo gihugu cya mbere gikize muri Afurika, ikaba ifite umusaruro mbumbe ungana na Miliyari $ 510.

Uretse kuba ikize ku bikomoka kuri Petelori  na gazi, Nigeria ifite urwego rw’abahanzi n’ubugeni ruteye imbere ku buryo ari yo ya mbere ifite filimi n’umuziki bikunzwe kurusha ahandi hose muri Afurika.

- Advertisement -

Ni urwego rwatumye ihita itambuka kuri Afurika y’Epfo mu bukungu.

Igihugu cya gatatu mu kugira ubukungu buri hejuru ni Misiri nyuma y’Afurika y’Epfo.

Icyakora iyo urebye uko abaturage babayeho, usanga igihugu cya mbere gifite abaturage babayeho neza ari ibirwa bya Seychelles n’ibya Maurices.

Ibi bihugu ni bito, bikora ku Nyanja kandi bituwe n’abaturage bake kandi bize bose.

Ni akarusho gatuma iyo umusaruro mbumbe usaranganyijwe mu baturage babyo bituma bahita baba aba mbere bakize kurusha abandi ku mugabane w’Afurika.

Ku rubuga rwa Perezidansi y’Afurika y’Epfo handitse  ko Ramaphosa na Tinubu baganiriye uko ibihugu byombi byakorana mu bucuruzi budafite uwo bubangamiye muri ibi bihugu byombi.

Kuko ari ibihugu bikize kurusha ibindi, ni ngombwa ko biganira uko hatabaho ihangana nk’uko iki kibazo kimeze hagati y’Amerika n’Ubushinwa.

Afurika y’Epfo ifite umusaruro mbumbe wa Miliyari $405.3.

Ibiganiro hagati ya Tinubu na Ramaphosa byabereye muri Afurika y’Epfo aho Perezida wa Nigeria yari yaje mu muhango wo kurahira kwa mugenzi we Ramaphosa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version