Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umudepite Wa Amerika Yitambitse Umwanzuro Usaba Ko Rusesabagina Afungurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Umudepite Wa Amerika Yitambitse Umwanzuro Usaba Ko Rusesabagina Afungurwa

Last updated: 11 February 2022 9:16 am
Share
FILE - In this Sept. 24, 2019 file photo, Rep. Ilhan Omar, D-Minn., speaks on Capitol Hill in Washington. Omar has condemned State Sen. Oley Larsen, a Republican state senator from North Dakota who posted a long-debunked photo on his Facebook page that purports to show the Minnesota Democrat holding a weapon at an al-Qaida training camp. Larsen has since removed the photo. Omar called the post "pure propaganda designed to stir up hate and violence." (AP Photo/Manuel Balce Ceneta File)
SHARE

Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ilhan Abdullahi Omar, yitambitse umwanzuro wasabaga ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’Inkiko z’u Rwanda arekurwa. Yavuze ko nta gihamya ko arekuwe atakongera gushyigikira iterabwoba.

Rusesabagina yakatiwe n’Urukiko rukuru igihano cyo gufungwa imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha byakozwe n’umutwe yari ayoboye wa MRCD-FLN.

Ni umutwe wagabye ibitero bitandukanye mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu myaka ya 2018 na 2019, byishe abaturage abandi bagakomereka, byangiza imitungo yabo ndetse indi irasahurwa.

Omar w’imyaka 39 uhagarariye Leta ya Minnesota mu Nteko, yavuze ko atashyigikira umwanzuro wo gusaba Guverinoma y’u Rwanda kurekura Rusesabagina, watangijwe na mugenzi we Joaquin Castro uhagarariye Leta ya Texas, ku wa 1 Gashyantare, 2022.

Castro ni we uyobora Akanama ka Komisiyo y’ububanyi n’amahanga gashinzwe iterambere mpuzamahanga ari nako kaganirirwagamo uriya mwanzuro.

Omar yagize ati “Ndagira ngo twumve neza ko ibyaha Rusesabagina yashinjwe na Giverinoma y’u Rwanda bikomeye. Nubwo numva n’impungenge zijyanye n’uburyo yafashwemo no kuburanishwa kwe, uyu mugabo ushinjwa iterabwoba, yaraburanishijwe, arakatirwa.”

“Ikindi kandi  icyifuzo cyo kuba yarekurwa ku mpamvu z’ubuzima, ntabwo nagishyigikira. Arekuwe, nta kintu na kimwe kimubuza kuba yakomeza gushyigikira ubugizi bwa nabi n’iterabwoba.”

Yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyazamuwe na Depite Castro mu izina ry’agace ahagaragariye, ariko ko adashobora gushyigikira uwo mwazuro.

Castro wabutangije we yavuze ko Rusesabagina yafashwe, agafungwa ndetse agacibwa urubanza kubera gusa ko yanengaga Guverinoma y’u Rwanda.

Ni ibintu birimo kugarukwaho mu gihe abantu 20 bari kumwe na Rusesabagina muri dosiye bari mu rukiko rw’Ubujurire, bamwe basabirwa n’Ubushinjacyaha kongererwa ibihano mu gihe abandi basaba kugabanyirizwa, bakajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu bavuye mu ngabo cya Mutobo.

Rusesabagina yanze kwitaba urukiko rw’ubujurire nk’uko yabikoze mu Urukiko rukuru.

Urubanza rurimo gukomeza adahari, atanahagarariwe.

Mu bikorwa bye, Omar yagaragaye nk’inshuti y’u Rwanda, ndetse aheruka mu Ukwakira 2021 yaje mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki ukomoka muri Somalia yasuye Ibiro bya Imbuto Foundation agaragarizwa gahunda z’uwo muryango n’ibindi bikorwa by’umuyobozi wawo Jeannette Kagame, nk’uko byatangajwe na Imbuto Foundation.

Ilhan Abdullahi Omar ubwo yasuraga Imbuto Foundation mu mwaka wa 2021
TAGGED:featuredFLNIlhan OmarMRCDPaul Rusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Leta Zigomba Kurushaho Guha Umukobwa Amahirwe Yo Kwiga Siyansi N’Ubumenyingiro
Next Article Macron Yanze Ko Abarusiya Bamupima COVID, Putin Nawe Ati: ‘Ntunyegere’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?