Umudepite Wa Amerika Yitambitse Umwanzuro Usaba Ko Rusesabagina Afungurwa

FILE - In this Sept. 24, 2019 file photo, Rep. Ilhan Omar, D-Minn., speaks on Capitol Hill in Washington. Omar has condemned State Sen. Oley Larsen, a Republican state senator from North Dakota who posted a long-debunked photo on his Facebook page that purports to show the Minnesota Democrat holding a weapon at an al-Qaida training camp. Larsen has since removed the photo. Omar called the post "pure propaganda designed to stir up hate and violence." (AP Photo/Manuel Balce Ceneta File)

Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ilhan Abdullahi Omar, yitambitse umwanzuro wasabaga ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’Inkiko z’u Rwanda arekurwa. Yavuze ko nta gihamya ko arekuwe atakongera gushyigikira iterabwoba.

Rusesabagina yakatiwe n’Urukiko rukuru igihano cyo gufungwa imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha byakozwe n’umutwe yari ayoboye wa MRCD-FLN.

Ni umutwe wagabye ibitero bitandukanye mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu myaka ya 2018 na 2019, byishe abaturage abandi bagakomereka, byangiza imitungo yabo ndetse indi irasahurwa.

Omar w’imyaka 39 uhagarariye Leta ya Minnesota mu Nteko, yavuze ko atashyigikira umwanzuro wo gusaba Guverinoma y’u Rwanda kurekura Rusesabagina, watangijwe na mugenzi we Joaquin Castro uhagarariye Leta ya Texas, ku wa 1 Gashyantare, 2022.

- Advertisement -

Castro ni we uyobora Akanama ka Komisiyo y’ububanyi n’amahanga gashinzwe iterambere mpuzamahanga ari nako kaganirirwagamo uriya mwanzuro.

Omar yagize ati “Ndagira ngo twumve neza ko ibyaha Rusesabagina yashinjwe na Giverinoma y’u Rwanda bikomeye. Nubwo numva n’impungenge zijyanye n’uburyo yafashwemo no kuburanishwa kwe, uyu mugabo ushinjwa iterabwoba, yaraburanishijwe, arakatirwa.”

“Ikindi kandi  icyifuzo cyo kuba yarekurwa ku mpamvu z’ubuzima, ntabwo nagishyigikira. Arekuwe, nta kintu na kimwe kimubuza kuba yakomeza gushyigikira ubugizi bwa nabi n’iterabwoba.”

Yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyazamuwe na Depite Castro mu izina ry’agace ahagaragariye, ariko ko adashobora gushyigikira uwo mwazuro.

Castro wabutangije we yavuze ko Rusesabagina yafashwe, agafungwa ndetse agacibwa urubanza kubera gusa ko yanengaga Guverinoma y’u Rwanda.

Ni ibintu birimo kugarukwaho mu gihe abantu 20 bari kumwe na Rusesabagina muri dosiye bari mu rukiko rw’Ubujurire, bamwe basabirwa n’Ubushinjacyaha kongererwa ibihano mu gihe abandi basaba kugabanyirizwa, bakajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu bavuye mu ngabo cya Mutobo.

Rusesabagina yanze kwitaba urukiko rw’ubujurire nk’uko yabikoze mu Urukiko rukuru.

Urubanza rurimo gukomeza adahari, atanahagarariwe.

Mu bikorwa bye, Omar yagaragaye nk’inshuti y’u Rwanda, ndetse aheruka mu Ukwakira 2021 yaje mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki ukomoka muri Somalia yasuye Ibiro bya Imbuto Foundation agaragarizwa gahunda z’uwo muryango n’ibindi bikorwa by’umuyobozi wawo Jeannette Kagame, nk’uko byatangajwe na Imbuto Foundation.

Ilhan Abdullahi Omar ubwo yasuraga Imbuto Foundation mu mwaka wa 2021
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version