Umufana Wa Mukura Yaguye Igihumura Nyuma Yo Gutsindwa Na Rayon

Ubwo Mukura  Victory Sports yatsindwaga na Rayon Sports, umufana wayo yaguye igihumura baramuhungiza kugira ngo agarure akuka.

Ni nyuma y’igitego cyatsinzwe na Eric Ngendahimana.

Umukino ukirangira mugenzi wacu ukorera UMUSEKE  yagiye hanze ya Stade asanga umusore wari wambaye ipantaro y’umuhondo n’umukara azengurutswe n’abantu, atavuga arambaraye hasi igihimba cyo hejuru nta kintu cyambaye.

Abari aho babwiye umunyamakuru ko ubwo igitego kinjiraga, uwo musore yahise agwa igihumure, aryama hasi yubitse inda.

Abari aho byabatunguye gusa hashize umwanya munini abari bamuzi bamuhamagarira umumotari bahuza imbaraga baramuterura bamushyira kuri moto afata umumotari n’amaboko yombi mu nda.

Yakuwe hanze ya Stade acyambaye ubusa hejuru, motari aramujyana.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version