Umugaba Mukuru W’Ingabo Z’u Rwanda Yasuye Uw’Iza Uganda

General Mubarakh Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda yagiye muri Uganda kuganira na mugenzi we uyobora iza Uganda General Muhoozi Kainerugaba ku ngingo zirebana n’imikorere ya gisirikare ku mpande zombi.

Muganga ahuye na Kainerugaba hashize igihe gito umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Major General Vincent Nyakarundi nawe agiye muri Uganda aganira na Muhoozi hari taliki 17, Mata, 2024.

Mu minsi ishize kandi Muhoozi bivugwa ko yagiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aganira na Gen Kiwewe icyo gihe hari taliki 05, Gicurasi, 2024, igihugu ingabo z’igihugu cye zimazemo imyaka myinshi mucyo bise Operation Suuja kiyobowa na General Muhanga, akaba umuvandimwe wa Andrew Mwenda.

Nta makuru aratangazwa ku byo General Muganga yaganiriye na mugenzi we Kainerugaba ariko birashoboka cyane ko bagarutse ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu gikunze gushinja u Rwanda na Uganda kuba ku ruhande rwa M23, uyu ukaba ari umutwe umaze igihe warazengereje ubutegetsi bw’i Kinshasa.

- Advertisement -

Mu baherekeje Gen Mubarakh Muganga harimo Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, Col François Regis Gatarayiha ushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda n’abandi.

Ku ruhande rwa Uganda, uretse Gen Muhoozi hari na Brig Gen James Birungi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare na Major General Muhanga Kayanja uyobora Suuja Operation ikorwa n’ingabo za Uganda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bavuga ko Gen Muhoozi Kainerugaba ari gukora ububanyi n’amahanga bwa gisirikare kugira ngo harebwe uko intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahagarara.

Abasirikare bakuru bitabiriye ibi biganiro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version