Umugaba W’Ingabo Za Centrafrique Wungirije Yarangije Uruzinduko Mu Rwanda

Brig Gen Freddy Sakama wungirije Umugaba mukuru w’ingabo za Centrafrique n’itsinda rye barangije uruzinduko rw’Icyumweru bari bamazemo  mu Rwanda baganira na bagenzi be bayobora ingabo z’u Rwanda.

Nta bisobanuro birambuye ku bikubiye mu biganiro impande zombi zaganiriyeho ariko hasanzwe hari ubufatanye hagati y’ingabo za kiriya gihugu ( FACA) n’iz’u Rwanda ( RDF).

U Rwanda rusanzwe rufite abasirikare muri Centrafrique bagiyeyo mu rwego rwo kuhagarura amahoro nyuma y’imidugararo yakurikiyeho ivanwaho rya François Bozizé.

Nyuma ko kuvaho k’uyu mugabo igihugu cyahise kijya mu bibazo bya Politiki byatumye hari benshi bahasiga ubuzima ndetse abandi barahunga.

- Advertisement -

U Rwanda rwaje kwitabazwa kugira ngo rufashe mu gutuma abaturage batuza, iyo mitwe yaciye ibintu muri Centrafrique ukibutwe inshuro, abasivile babeho batekanye, inzego za Politiki zongere zikorere abaturage.

Ni ko byagenze kuko ubu kiriya gihugu gifite Umukuru wacyo n’izindi nzego zikora neza.

U Rwanda ruracyafite abasirikare n’abapolisi muri kiriya gihugu, ndetse bamwe bashinzwe umutekano w’abanyacyubahiro barimo n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’uw’Inteko ishinga amategeko.

Uruhande rw’u Rwanda rwari ruyobowe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ushinzwe iperereza rya gisirikare muri RDF
Bari bamaze Icyumweru mu Rwanda baganira na bagenzi babo bayobora RDF
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version