Umugaba W’Ingabo Za Nigeria Yaguye Mu Mpanuka Y’Indege

Iyi ndege niyo yasizemo ubuzima

Lieutenant Général Ibrahim Attahiru wari usanzwe ari umugaba w’ingabo za Nigeria yaraye aguye mu mpanuka y’indege ari igiye kugwa kuy kibuga cya Kaduna kiri mu Majyaruguru ya Nigeria.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Nigeria Edward Gabkwet.

Yari afite imyaka 54 y’amavuko, akaba yaragizwe umugaba w’ingabo za kiriya gihugu tariki 26, Mutarama, 2021.

Lt Gen Ibrahim Attahiru yari amaze igihe ashinjwa uburangare no kutamenya guha umurongo ingabo ze k’uburyo hari igice kinini cya Nigeria cyari cyarazengerejwe n’abarwanyi bo mu mitwe itandukanye ariko cyane cyane Boko Haram na Islamic State.

- Advertisement -
Gen Ibrahim Attahiru

Urupfu rwa Gen Attahiru ruvuzwe mu gihe cyegeranye n’icyo Abubakar Shekau wayoboraga Boko Haram nawe yabikiwe ko yapfuye yiyahuye.

Ikindi  ni uko impanuka Lt Gen Attahiru yaguyemo haguyemo n’abandi basirikare bakuru bari bari kumwe nawe

Perezida Muhammadu Buhari nawe yihanganishije abo mu muryango wa Gen Attahiru, avuga ko igihugu kibuze umusirikare w’umuhanga kandi wari ukiri muto.

Hatangijwe iperereza ku cyateye impanuka y’iriya ndege.

Uriya mugaba mukuru w’ingabo za Nigeria yapfuye mu gihe ingabo ze zihanganye n’imitwe ibiri y’iterabwoba ariyo Boko Haram n’undi witwa Islamic State  West Africa Province (ISWAP) ukorera mu Majyaruguru ya Nigeria.

Bivugwa ko Abubakar Shekau aramutse yapfuye koko, byaba ari ikintu kiza kuko byatuma umutwe ayoboye witwa Boko Haram ucika intege, byibura mu gihe runaka.

Kuva Boko Haram yatangira gukorera ibikorwa by’iterabwoba muri Nigeria yishe abantu 40 000.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version