Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Gen Kazura Azasura u Bufaransa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Gen Kazura Azasura u Bufaransa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2022 4:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa icyesha Jeune Afrique avuga ko Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura azasura u Bufaransa kuri uyu wa Mbere taliki 14, Werurwe, 2022.

Mu nkuru ya Jeune Afrique ntibavugamo ibiri ku murongo w’ibyo Gen Kazura azaganira na bagenzi be bayobora ingabo z’u Bufaransa ariko birashoboka ko abayobozi bakuru mu by’umutekano hagati ya Kigali na Paris bazaganira uko ubufatanye mu bya gisirikare buhagaze muri iki gihe.

U Rwanda n’u Bufaransa ni ibihugu bifitanye umubano mwiza  muri iki gihe kandi mu ngeri zitandukanye.

U Rwanda rwohereje ingabo zarwo mu bihugu u Bufaransa bufitemo ibikorwa haba muri Mozambique, muri Centrafrique ndetse no muri Mali rwahoze ruhafite abapolisi.

Hari n’amakuru avuga ko kuba u Rwanda rushaka kugirana umubano na Mauritanie nabyo ari uburyo bwo gukomeza gukorana n’u Bufaransa cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose kifuza ko muri Mali hagaruka amahoro arambye, azira imitwe y’abarwanyi imaze igihe yaraciye ibintu mu gace ka Sahel.

Muri Mali u Bufaransa bwari bumaze igihe kinini buhafite ingabo zahageze guhera mu mwaka wa 2014 zivuga ko zigiye gukumira imitwe y’ibyihebe yari imereye nabi ubutegetsi bwa Amadou Toumani Touré uherutse gutabaruka.

#Rwanda #France
Selon nos informations, le général Jean Bosco Kazura doit effectuer ce 14 mars une visite officielle inédite dans la capitale française.https://t.co/brvCtckeyC

— Jeune Afrique (@jeune_afrique) March 13, 2022

Mu nkuru ya Jeune Afrique handitsemo ko Gen  Kazura azaba ari kumwe n’abandi basirikare bakuru bane bo mu Ngabo z’u Rwanda, urugendo rwe i Paris rukazamara iminsi itatu, ni ukuvuga guhera taliki 14 kugeza taliki 17, Werurwe, 2022.

TAGGED:BufaransafeaturedIngaboKazuraMozambiqueRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibikomeye Bigerwaho Nyuma Yo Kubira Icyuya- Umusifuzi Mukansanga
Next Article Akamaro K’Ibitabo Mu Mateka Ya Muntu No N’Amajyambere Ye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?