Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Zo Ku Butaka Ari Muri Amerika Mu Nama Na Bagenzi Be

Lieutenant General Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu nama y’Abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka bo muri Afurika.

Ni inama yitwa African Land Forces Chiefs Summit iri kubera ahitwa Colombus Ironworks Convention Center.

Yatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 21, Werurwe, 2022 , ikaba ifite umutwe ugira uti: ‘ Inzego zikomeye zirema abayobozi bakomeye.’

Mu Cyongereza ni  “Resilient Institutions Build Resilient Leaders.’

- Advertisement -

Ku rubuga rwa Miinisiteri y’ingabo z’u Rwanda handitseho ko iriya Nama yatangijwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’Amerika barimo Major General Andrew M. Rohling, uyobora ingabo z’Amerika  zigize ikitwa US Army Southern European Task Force, Africa.

Yari ari kumwe kandi na Childi Blyden, umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’ingabo z’Amerika ushinzwe ibibazo Afurika.

Nyuma y’umunsi w’ifungura ry’iriya nama, Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yaganiriye na mugenzi wo muri Amerika, Major General Andrew M. Rohling.

Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zirimo n’uburyo ingabo z’ibihugu byombi zanoza imikoranire mu myitozo no mu zindi nzego.

Lt Gen Mubarakh Muganga
Maj Gen Andrew M. Rohling.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version