Umugabo W’i Nyagatare Aravugwaho Gusambanya Umwana We

Akarere ka Nyagatare

Umugabo wo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ku Cyumweru taliki 04, Gashyantare, 2024 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka itatu.

Abaturage babwiye itangazamakuru ko amakuru bafite avuga ko uyu mugabo yatangiye gusambanya umwana we nyuma gato yo kwirukana Nyina.

Babwiye BTN  ko Se w’uwo mwana yari amaze gutandukana n’abagore batandatu kandi ngo byamenyekanye nyuma y’uko byari bimaze iminsi bihwishiswa ko yaba asambanya umwana we kuko bararaga bumva umwana ataka kandi atarwaye.

Byatumye bamwe mu bagore bihererana umwana baramwinja barebye imyanya y’ibanga basanga yarangijwe.

- Kwmamaza -

Umwe mu baturage ati: “Ejo rero nibwo twatanze amakuru neza tuyaha Mudugudu aratubwira ngo naza tumufate.”

Ubwo uyu mugabo yafatwaga yabanje guhakana ko asambanya umwana we, ababwira ko ari abandi bana bajya bamusambanya.

Yaje kugerageza gushaka kwiruka abaturage baramucakira, bamushyikiriza inzego z’umutekano.

Ano baturage bavuga ko ibyo yakoreye umwana we ari icyaha ndengakamere, ibyo bise iyicarubozo.

Umwe yagize ati“Iyo afata nk’ibiraya bikuru ntajye kwica umwana we, biriya ni nko kwica urubozo.”

Uyu mwana wasambanyijwe yavuze ko yari yaranze kubivuga kubera ko Se yamubwiye ko nabivuga azamwica.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukuranyenzi, Hakuzimana Protais yemeje iby’aya makuru ashimangira ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.

Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version