I Kibeho Perezida Wa Pologne Arasura Ikigo Cy’Abafite Ubumuga

Andrzej Sebastian uyobora Pologne n’umugore we Agata Kornhauser–Duda baragera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri baturutse  muri Kenya. Kuri gahunda yabo barazasura n’ikigo kita ku bana bafite ubumuga kiba mu Murenge wa Kibeho muri Nyaruguru.

Umuturage uri i Kibeho witwa Kamonyo yabwiye Taarifa ko abaturage muri rusange n’abana baba muri iki kigo by’umwihariko biteguye kwakira uyu mushyitsi w’imena.

Avuga ko Abanyapologne ari bo bashinze icyo kigo kivura kandi kigaha uburere abana bafite ubumuga butandukanye.

Biga guhera mu ishuri ry’incuke bagakomeza kugeza mu mashuri yisumbuye kandi ayo mashuri yubatse hafi y’aho basanzwe baba.

- Advertisement -

Ikigo abo bana bigaho kiri muri metero nka 400 kugera ngo ugere ahari Chapelle ziberaho kuzirikana amabonekerwa Bikira Mariya yageneye abakobwa bigaga i Kibeho mu myaka ya 1980.

Perezida Duda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version