Ibisiga Byatumye Ingendo Z’Indege Za Misiri i Kigali Ziba Zisubitswe

Ikigo cy’Abanyamisiri gitwara abagenzi mu ndege cyatangaje ko kibaye gihagaritse ingendo cyakoreraga i Kigali nyuma y’uko imwe mu ndege zacyo igonze ibisiga. Iyi ndege y’ikigo EgyptAir yahuye na kiriya kibazo taliki 01, Werurwe, 2023 ubwo yari ihagurutse i LKigali yerekeza i Cairo.

Hari mu rugendo rwari rwahawe izina rya MS835, ikaba yari itwaye abagenzi 116 bavaga i Kigali.

Amahirwe ni uko iyi ndege yari itarafata ikirere mu buryo bugaragara.

IGIHE yanditse ko nyuma yo kubona iyi mpanuka, umupilote wari utwaye iyi ndege yasubitse urugendo, EgyptAir isanga nta kundi yabigenza keretse gucumbikira abo bagenzi muri hoteli zitandukanye zo muri Kigali.

Itsinda ry’abakanishi b’iyi ndege ryahise ritangira gusuzuma niba nta kibazo yagize mbere y’uko ikora urundi rugendo urwo arirwo rwose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version