Umuganda Wo Mu Mpera Z’Umwaka Wa 2023 Ntukibaye

Bakoze umuganda mu mudugudu mushya bimukiyemo

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ku mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwishimira iminsi mikuru irangiza umwaka wa 2023, umuganda w’impera z’umwaka wa 2023 utakibaye.

Umuganda w’impera z’Ukwezi Ku Ukuboza, 2023 wari buzabe taliki 30, Ukuboza.

Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko yifuriza Abanyarwanda bose kuzagira impera nziza z’umwaka wa 2023 no kuzatangira uwa 2024 mu mahoro.

Hagati aho kandi Umujyi wa Kigali watangaje ko siporo yari iteganyijwe kuzaba kuri uyu wa Gatanu mu ijoro yitwa Kigali Night Run nayo itakibaye kubera ko hari indi gahunda ihateganyijwe kandi bidahobora ‘kubangikanywa’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version