Kirehe: Babwiwe Ko Abacuruza Abantu Babakuramo N’Imyanya Y’Umubiri

Abakozi b’Ubugenzacyaha babwiye abatuye Umurenge wa Gatore muri Kirehe ko abacuruza abantu babagirira nabi kugeza n’ubwo babakuramo ibice by’umubiri bakabigurisha.

Ni ubukangurambaga bw’uru rwego rukomereje muri aka Karere gakora ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania.

Umukozi wa RIB yabwiye abaturage ko ububi bw’abacuruza abantu ari bwinshi kuko buhera ku kubareshya babizeza akazi, bugakomereza mu gukoresha abagabo ubucakara, bukagera no mu gukuramo no kugurisha imyanya y’umubiri ya bamwe mu bo baba barigaruriye.

Avuga ko uwakuwemo iyo myanya y’umubiri asigara ari igisenzegeri, abandi bakagabana ayo mafaranga.

Mu kwirinda ibi byago, ubugenzacyaha busaba abaturage kumenya amayeri abakora ubwo bugome bakoresha bityo bikabafasha kubirinda.

Umwe mu batuye Umudugudu wa Rugina, Akagari ka Rwabutazi, Umurenge wa Gatore  avuga ko we na bagenzi be biyemeje gukomeza kwita ku burere bw’abana babo bakabarinda ibyatuma bacuruzwa n’abantu bababeshyeshya uduhendabana.

Umwe mu batuye Umurenge wa Gatore witwa Uzamukunda Frolienne avuga ko iyo umubyeyi atakaje umwana aba ahombeje igihugu.

Ati: “ Ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo bakabakunda bakabagira inshuti kandi abana bakamenyerezwa kunyurwa n’ibyo bahawe n’iwabo, ntiyumve ko kuba umukene bitavuze kujya kwiyandarika ngo arashaka ubukire. Ntibakwiye kurarikirai ibyo kwa rubanda bidafite umumaro urambye.”

Undi muturage avuga ko iyo umubyeyi yumvise ko umwana we yashimuswe, akajya kugurishwa, bimuhungabanya.

Abaturage bavuga ko baje gusanga ahandi abantu bakunze guhera bashuka abantu ari ku mbuga nkoranyambaga.

Murandasi ngo hari abo ibera intandaro y’ibyago aho kuba uburyo bwo kumenya amakuru, gukora ubucuruzi no kwaguka mu bumenyi.

RIB ivuga ko ari ngombwa ko abaturiye imipaka u Rwanda rusangiye n’amahanga bamenya amayeri abacuruza abantu bakoresha kugira ngo babirinde cyangwa bamenyeshe inzego kugira zikome mu nkokora abafite uwo mugambi.

RIB iburira abaturiye imipaka ko bashobora guhura n’akaga ko kwibasirwa n’abacuruza abantu

Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Nyagatare ariko bukomereza n’ahandi mu Turere dukora ku mipaka y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version