Umuganga Akurikiranweho Gutanga Ibyemezo Bihimbano Bya COVID-19

Polisi yatangaje ko ku wa 20 Gashyantare, ku bufatanye n’izindi nzego yafatiye mu Karere ka Nyagare umukozi wo kwa muganga w’imyaka 35, akekwaho guha abantu ibyemezo by’uko batanduye COVID-19 kandi atabapimye.

Uyu mugabo ashinzwe gupima ibizamini mu kigo nderabuzima cya Matimba.

Polisi yatangaje ko akekwaho kugurisha ibisubizo bya COVID-19, aho yashutse abantu batatu ko yabapimye kandi ntacyo yakoze, akabaca amafaranga 5,000 Frw, nabo bagahita babimenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yagize ati” Hari abantu batatu bari batashye ubukwe mu Murenge wa Matimba, kuko amabwiriza avuga ko umuntu ugiye gutaha ubukwe agomba kuba afite igisubizo cy’uko nta bwandu bwa Covid-19 afite.”

- Kwmamaza -

“Byatumye aba bantu bajya ku kigo nderabuzima cya Matimba ngo bipimishe Covid-19. uwari ushinzwe gupima ibizamini yahise abaha icyamgombwa kigaragaza ko ari bazima atabapimye, anabaca amafaranga ibihumbi bitanu.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko bakimara guhabwa ibisubizo byanditse kandi batapimwe bahise bihutira gutanga aya makuru kuri Polisi, uyu mukozi ahita afatwa.

Yibukije abaturarwanda cyane cyane abakora mu nzego z’ubuzima nk’abaganga, ko kugurisha ibisubizo bya Covid-19 ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko uba uhimbye inyandiko kandi uba unashyize ubuzima bw’abandi mukaga.

Yakomeje agira inama Abanyarwanda kujya bashishoza ku byangombwa bahabwa kugirango badahabwa ibyangombwa bihimbano, kandi bagatanga amakuru ku nzego zitandukanye.

Uyu mukozi yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza

Itegeko riteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version