Umuganga W’i Nyanza Akurikiranyweho Gusambanya Umwana Waje Kwivuza

Umwe mu baganga bo mu Bitaro bya Nyanza yafunzwe n’Urwego rw’ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana wari wagiye kwa muganga ngo bamusuzume, avurwe.

Uwo mwana afite imyaka 16 y’amavuko.

Icyo Taarifa yamenye ni uko uriya muganga yigeze gufatwa ku nshuro ya mbere kuri iki cyaha ariko aza kurekurwa mu rwego rw’iperereza kugira ngo akurikiranwe adafunzwe, ariko ubu yongeye atabwa muri yombi.

Hashize iminsi bibaye.

- Advertisement -

Muganga uyu tutavuga amazina yari asanzwe akora mu bitaro bya Nyanza mu isuzumira( laboratoire).

Atabwa muri yombi bwa mbere hari mu Ukwakira, 2022.

Ubwo yarekurwaga ngo akorweho iperereza adafunzwe, yahise asubizwa mu kazi.

Icyakora ubu yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’uko abagenzacyaha basuzumye uriya mwana bafatanyije n’abaganga basanze hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko uriya mwana ashobora kuba yarasambanyijwe.

Bidatinze ngo muganga aratangira kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bwemereye itangazamakuru ko uriya mukozi atakiri mu kazi, ariko ko nta bindi bwamuvugaho.

Amakuru Taarifa yamenye ku ruhande rwayo,  avuga ko uriya mukobwa yari yagiye kwisuzumisha kuko nabwo ngo yari yahohotewe n’undi muntu wo muri Huye( niho twamenye ko akomoka) ageze i Nyanza nabwo akorerwa ibya mfura nk’uko bitangazwa kugeza ubu.

Umuganga uvugwaho kumuhohotera asanzwe afite umugore nk’uko twabibwiwe na bamwe mu bakozi bo mu Karere ka Nyanza batashatse ko tubatangaza amazina.

Uwo muganga afite umugore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version