Muri Gambia Haburijwemo Coup D’Etat

I Banjul mu Murwa mukuru wa Gambia ibintu ntibirasobanuka nyuma y’uko ubutegetsi butangaje ko haburijwemo umugambi wo guhirika Perezida Adama Barrow.

Nta muntu uratungwa agatoki ko ari we wari warateguye iki gikorwa.

Kuva Adama Barrow yajya ku butegetsi, nibwo bwa mbere havuzwe ko hari abantu bashaka kumuhirika.

Yabugiyeho amaze gutsinda Yahya Jammeh wicaga agakiza.

- Advertisement -

Hagati aho biravugwa ko bamwe mu basirikare b’iki gihugu ari bo bari inyuma y’uriya mugambi kandi ngo biganjemo abakoranye na Yahya Jammeh bya hafi mu gihe cyose yamaze ari ategeka Gambia.

Guverinoma ivuga ko hari abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare rutaziguye muri uyu mugambi.

Aya makuru atangajwe mu gihe inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu zikomeje gusaba ko abantu bose bakoranye na Yahya Jammeh bagezwa imbere y’ubutabera kubera ko bakekwaho uruhare( ruziguye cyangwa rutaziguye) mu bikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu yakoreye abataravugaga rumwe nawe.

Adama Barrow yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017 asimbuye Yahya Jammeh wari watsinzwe amatora mu Ukuboza, 2016.

Perezida Adama Barrow

Jammeh yari amaze imyaka irenga 20 ategeka Gambia.

Ubu aba mu buhungiro muri Guinée Equatoriale.

Aherutse kugaragara abwira abantu ko ashobora kuzagaruka ku butegetsi bw’i Banjul.

Ku rundi ruhande, Perezida Barrow ashinjwa gukorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Senegal, iki kibaba ari ikintu abaturage bavuga ko kibangamira ubusugire bwa Gambia.

Ku batazi imiterere ya Gambia, iki gihugu ni gito cyane kandi cyose uko cyakabaye kizengurutswe na Senegal.

Wakeka ko bafashe Gambia bayitereka muri Senegal.

Iki gihugu gikomora izina ‘Gambia’ ku ruzi rucyahuranyamo rwagati rwitwa Gambia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version