Guverinoma Y’u Rwanda Yagize Icyo Ivuga Ku Bwicanyi Bwabereye I Kishishe

Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda ku nshuro ya mbere yagize icyo ivuga ku bimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda na M23 byagize uruhare ku bwicanyi bwabereye i Kishishe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ivuga ko ari ikinyoma cyahimbye  n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byasohoye haragira hati: “ Ubwicanyi bwa Kishishe ni ikinyoma cya Guverinoma ya RDC cyageretswe kuri M23 gikwirakwizwa hose kandi hadakozwe iperereza bigizwemo uruhare n’urwego rubifitiye ububasha nubwo hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyabaye byari imirwano hagati ya M23 n’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’Ingabo za DRC.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko  biriya ari ikimenyetso cy’uburyo akajagari kari muri Congo gatizwa umurindi ndetse kakaba karahabaye karande.

Mu minsi mike ishize, Guverinoma ya DRC yatangaje ko buriya bwicanyi bwaguyemo abantu barenga 200 kandi ko ubwo bicanyi bwakozwe na M23 n’u Rwanda.

- Advertisement -

Kuva byavugwa, Guverinoma y’u Rwanda yirinze kugira icyo ibivugaho.

Muri kiriya gihe, Repubulika ya Demukarasi ya Congo yavugaga  ko M23 ariyo yishe abo baturage kuko ariyo imaze igihe igenzura aho baguye.

Kubera iyo mpamvu, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwasabye amahanga gufatira ibihano M23.

Abo muri uyu mutwe nabo bashinje ingabo za DRC ndetse n’imitwe nka PARECO, FLDR, Nyatura na Mai Mai kuba ari bo bakoze ariya mahano.

Buri ruhande rwashinje urundi.

U Rwanda kandi rwongeye kubwira amahanga ko rufite ibibazo birureba rugomba kwitaho, ko kurushinja gufasha M23 ari ukurengera.

Ruvuga ko gukomeza kurushinja  gushyigikira M23 ari ikimenyetso cy’ubushake buke  mu gushakira umuti urambye ibibazo biri muri kiriya gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda kandi iracyibaza akamaro ka MONUSCO muri DRC kuko kuva yahagera, ni ukuvuga mu myaka 22 ishize, nta mutwe n’umwe w’inyeshyamba irahirukana uruhenu.

Muri iyo myaka yose, MONUSCO imaze gukoresha amafaranga menshi cyane kuko abarirwa muri Miliyari $ 22 kuko buri mwaka ikoresha Miliyari $1.

Hagati aho mu Cyumweru gishize, hari imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za DRC ariko icyo gihe ingabo z’iki gihugu zikaba zarivuze imyato ko zahirukanye 23 ndetse zigarurira ahantu hanini.

Ibi ntacyo ubuyobozi bwa M23 burabitangazaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version