Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe

Umurambo wa Ambasaderi Luca Attanasio wahise ujyanwa mu Butaliyani

Umugore wa Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, RDC, wiciwe mu gitero cyo ku wa 22 Gashyantare mu Burasirazuba bw’icyo gihugu yavuze ko yagambaniwe n’umuntu ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa, PAM.

Ni igitero cyabereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma, ubutegetsi bwa RDC bwatangaje ko cyagabwe n’umutwe w’abarwanyi wa FDLR. 

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Corriere Della Sera cyo mu Butaliyani, umugore wa ambasaderi Attanasio witwa Zakia Seddiki yavuze ko kuba yari yatumiwe na PAM ngo bajyane gusura umushinga mu ishuri rimwe hafi ya Goma, ari yo yagombaga no gukurikirana niba umutekano ucunzwe neza bijyanye n’ibibazo by’umutekano byari aho berekezaga.

Yagize ati  “Byari ubwa mbere umugabo wanjye avuye i Kinshasa atari kumwe n’abasirikare bamucungiye umutekano.  Ariko twagiriye icyizere icyo kigo gishamikiye ku Muryango w’Abibumbye.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Nta gushidikanya ko Luca yagambaniwe n’umwe mu bakozi ba PAM wari uzi neza ko umutekano bafite udahuye n’ikibazo kiri aho bagiye.”

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Butaliyani iheruka gutangaza ko iyo abayobozi bayo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ari wo uba ushinzwe umutekano wabo.

Amakuru avuga ko abagabye igitero ku modoka za PAM bari bafite umugambi wo ugushimuta abari bazirimo uko bari barindwi, ariko ukabapfubana.

Ubwo igitero cyabaga, umushoferi wa ambasaderi n’umurinzi we bahise bahasiga ubuzima, mu gihe ambasaderi Luca Attanasio we yaguye mu bitaro kubera ibikomere yagize ubwo yaraswaga mu nda.

U Butaliyani bwahise butangira iperereza kuri icyo gikorwa bwise icy’iterabwoba.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version