Umugore Wa Bill Gates Aravuga Ibigwi By’u Rwanda Mu Kurwanya Malaria

Yitwa Melinda French Gates akaba yarahoze ari umugore w’umuherwe w’Umunyamerika William Henry Gates III uzwi ku izina rya Bill Gates. Melinda yanditse kuri Twitter ko iyo urebye uko u Rwanda rukoresha umutungo warwo( aho waba uva hose) kugira ngo rwite ku baturage barwo, ubona ko ari ibyo gushimwa.

Yatanze urugero rw’uburyo Perezida Kagame yakoze ibishoboka byose ngo abaturage be badakomeza kuzahazwa na Malaria ndetse n’izindi ndwara zititaweho mbere.

Ni indwara zikubiye mucyo bise Neglected Tropical Diseases( NTDs) zirimo Malaria, ibibembe, imidido, kurwara umusinziro( sleeping sickness) n’izindi.

Melinda French Gates aherutse gutandukana na Bill Gates

Melinda French Gates avuga ko umuhati w’u Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame werekana ko agamije ko abaturage ayoboye babaho neza kandi ngo ibyo yakoze mu kurwanya ziriya ndwara biratangaje.

Kuri Twitter yanditse ati: “ Ndagushimiye Nyakubahwa Paul Kagame kubera ko mu gihugu cyawe mwakiriye neza inama yigaga uko indwara zititaweho zarwanywa zikaranduka ku isi. Intambwe u Rwanda rwateye mu guhashya malaria, indwara y’umusinziro ndetse n’izindi zizahaza abaturage ubona ko ari intambwe ishimishije kandi idasanzwe.”

Abitabiriye Inama yigaga ku mikoranire igamije guhangana n’indwara zitandura nka Malaria barimo n’Uruganda rwitwa Novartis International AG rusanzwe rukora imiti rwatangaje ko bemeje ibyavuye mu biganiro byahuje abahanga mu by’ubuzima bigaga kuri Malaria n’izindi zitandura, bityo bavuga ko bagiye gushyira ku ruhande Miliyoni $250 zo gukora ubushakashatsi ku miti iyivura.

Babyemeje nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa Kane taliki 23, Kamena, 2022 yahuje abahanga mu by’ubuzima kugira ngo bigire hamwe uko Malaria yacika ku isi no muri Afurika by’umwihariko.

Iriya ngengo y’imari izaboneka mu myaka itatu iri imbere hatangire gahunda yo gukora icyo yagenewe.

Malaria ni imwe mu ndwara abantu batanduzanya hagati yabo ariko iri mu zibahitana cyane kurusha izindi.

Muri iyi gahunda  y’Ikigo Novartis harimo Miliyoni $ 100 azakoreshwa mu gukora ubushakashatsi bwihuse kugira ngo havumburwe imiti ivura indwara n’izindi ndwara harimo iyitwa Chagas, Leishmaniasis, Dengue na Cryptosporidiosis.

Hari andi Miliyoni $ 150  azakoreshwa mu kuvumbura imiti mishya ivura Malariya n’ivura abana barwaye Malariya bafite munsi y’imyaka itanu.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO/OMS, ivuga ko abantu miliyari imwe na miliyoni magana arindwi (1,700,000,000) barwara indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane, hakaba hari n’abantu miliyoni 241 barwara Malariya kandi abenshi ikabahitana.

Ku wa Kane taliki 23, Kamena, 2022 nibwo i Kigali mu Rwanda  habereye inama yigaga kuri Malariya n’indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane (NTDs).

Yitabiriwe n’abashyitsi bari bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza ihuza n’Abakuru b’ibihugu na za Guverenoma (CHOGM).

Abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku isi biyemeje kuzashyira imbaraga mu kurandura indwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane ndetse na Malariya, binyuze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Kigali.

Ikubiyemo iyo gushyigikira imihati y’abayobozi no kubahiriza ingamba zo kugera ku ntego z’iterambere rirambye(SDGs) ku ndwara z’ibyorezo zititabwaho zo mu gice k’isi gishyuha cyane (NTDs) no kugera ku ntego zashyizweho mu gishushanyo mbonera cy’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, World Health Organization.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version