Umugore Wa Chameleone Yamaganye Ibyo Umugabo We Aherutse Gukorera Umumotari

Daniella Atima Mayanja arasaba inzego z’umutekano gufata kandi zigakurikirana umugabo we Jose Chameleone uherutse gufatwa amashusho akubita umumotari.

Uyu mugore yavuze ko umuntu wese uhohotera abandi aba agomba kubibazwa.

Hashize igihe gito umumotari ahura n’akaga ko gukubitwa bikomeye nyuma y’uko agonze imodoka ya Jose Chameleone yo mu bwoko bwa Range Rover aho yari iparitse.

Chameleone ntiyabyihanganiye ahubwo yaradukiriye aramukubita.

- Advertisement -

N’ubwo abenshi banenze Jose Chameleone kubera umujinya w’umuranduranzi yerekanye, hari abandi bavug ako uriya mumotari nawe yarangaye kandi ubundi mu muhanda buri wese aba agomba kuba maso.

Jose Chameleone yavuye  mu modoka yitwaje inkoni ayikubita inshuro enye uriya mumotari .

Icyakora ngo motari niwe wasembuye uburakari bwe Chameleone kubera ko aho kumusaba imbabazi, yakomeje kumubwira amagambo mabi maze undi azibiranywa n’umujinya.

Atima yigeze kandi kurakazwa ndetse abigaragaza ku mbuga nkonyambaga n’uko murumuna w’umugabo witwa Weasel yakubise bikomeye umugore we Sandra Teta( ni Umunyarwandakazi).

Umubano wa Jose Chameleone n’umugore we umaze igihe utagororotse.

Mu  mwaka wa  2017 nyuma y’imyaka icyenda babana yagiye mu rukiko kwaka gatanya.

Yashinjaga umugabo we kumuhohotera no kumukubita kandi akabikorera imbere  y’abana babyaranye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version