Umugore W’i Nyanza Arakekwaho Kwica Umugabo We

Ubugenzacyaha bwataye muri yombi umugore bukeka ho uruhare mu rupfu rw’umugabo we.

Abenshi bakeka ko uriya mugore ari we wishe uwo bashakanye amutsinze mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Umugabo w’uriya mugore yitwa Athanase Habineza, akaba yari afite imyaka 42 y’amavuko. Bivugwa ko yishwe taliki 16, Gashyantare, 2023 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Muri ayo masaha nibwo yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kibirizi n’abo bamwohereza ku bitaro bya Nyanza ariko aranga arapfa.

- Advertisement -

Ababonye umurambo we bavuga ko yari yakomerekejwe bikomeye mu mutwe, ku ijosi no ku maboko.

Yavaga n’amaraso menshi mu matwi no mu kanwa.

Abakozi b’Urwego rw’ubugenzacyaha batangiye gukorra iperereza kuri icyo kibazo nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda yabibwiye itangazamakuru.

Birakekwa nyakwigendera yishwe n’umugore we w’imyaka 41 y’amavuko babanaga byemewe n’amategeko.

Abaturanyi babo bavuga  bari babanye nabi ngo k’uburyo uyu mugore yanabyaye umwana utari uwa nyakwigendera akaba yarererwaga muri urwo rugo.

Abagenzacyaha baracyashakisha ngo bamenye icyo uriya mugabo yicishijwe.

Abatuye Umurenge wa Kibirizi n’Akarere ka Nyanza by’umwihariko basabwe kwirinda amakimbirane kandi aho bumvise anugwanugwa bakabibwira ubuyobozi kugira habeho gukumira icyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version