Rwanda Day 2024 Izabera Mu Nzu Ifite Agaciro Ka Miliyoni $ 870

Iyo nzu ihenze ityo yitwa Gaylord National Resort & Convention Center iherereye ahitwa National Harbor muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Niyo izaberamo Rwanda Day iteganyijwe mu mataliki ya mbere ya Gashyantare, 2024.

Ni inama ihuza Abanyarwanda baba mu Rwanda na bagenzi babo baba mu mahanga ikaba iyoborwa na Perezida wa Repubulika.

Iyi nyubako iri mu nkengero z’umugezi witwa Potomac mu nkengero zawo kaba ari ho George  Washington wabaye Pereziza wa mbere w’Amerika yavukiye aranahapfira.

Gaylord National Resort & Convention Center iri mu bilometero 15 uvuye kuri Capitol, iyi ikaba ari Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

- Advertisement -

Mu modoka hari urugendo ruri hagati y’iminota 17 n’iminota 22.

Iherereye kandi hafi y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu kuko ari mu bilometero 17 birengaho gato, ahantu hakoreshwa iminota 20 ngo uhagere.

Hotel izaberamo Rwanda Day 2024 yahoze ari iy’ikigo kizobereye mu by’amahoteli kitwa Marriott International, ubu igenzurwa na Gaylord Hotels.

Muri Mata, 2008 nibwo yatangiye gukorerwamo inama, ihabwa amacumbi ndetse n’amaguriro.

Kuyubaka yose byatwaye Miliyoni $870

Ifite ibyumba 2000 abantu bararamo, ibyumba 95 by’inama ndetse n’ubuso bwa metero kare 49.929 bushobora gukoreshwa yakira inama.

Ifite uburiro burindwi kandi ikorerwamo n’abakozi 2,000.

Igeretse inshuro 19.

Mu mwaka wa 2011 abayobozi b’ishyaka ry’Aba Republicans bayokoreyemo inama ikomeye yatorewemo n’Umuyobozj w’iri shyaka risimburana n’irya Aba Democrats mu kuyobora Amerika.

Mu 2014, yakiriye Inama yo ku rwego rw’igihugu y’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ikoranabuhanga.

Kuva mu mwaka wa  2012, yakira kandi iserukiramuco ryitwa MAGFest rihuza abakina imikino ikinwa hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga [Video games].

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version