Umuhanda Muhanga – Ngororero Si Nyabagendwa

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu bice bituranye na Muhanga na Ngororero yatumye umuhanda uhuza ibi bice ufungwa.

Polisi ivuga ko wafunzwe mu rwego rwo kurinda ko hari abantu bawugiriramo impanuka.

Itangazo ryayo riragira riti: “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga- Ngororero- Mukamira ubu utari nyabagendwa. Muragirwa inama yogukoresha indi mihanda. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore. Murakoze”.

Imvura imaze iminsi igwa mu bice bitandukanye bwo mu Rwanda yatumye hari henshi huduka imyuzure.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version